Aba ni Régine Niyonkuru, umwarimukazi ku Ishuri ry’Ibanze rya Ruko muri Komini ya Mugamba (Intara ya Bururi, mu majyepfo y’u Burundi) n’umukobwa we Kessy Iteka, nawe wari umunyeshuri kuri iri shuri mu mwaka wa 8.
Bishwe mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere ku musozi wa Mugendo-Ndengo muri zone ya Nyagasasa (komini imwe). Abakoze ubwo bwicanyi bubiri ntibaramenyekana, ariko abantu batanu batawe muri yombi mu rwego rw’iperereza rya polisi, nk’uko umuyobozi wa komini abitangaza.
Abaturage bavuga ko abo bagizi ba nabi bakoresheje ishoka mu kwica umubyeyi n’umukobwa. Bati: “Ntabwo rwose twigeze tubimenya igihe byabaga. Kuri uyu wa mbere, ahagana mu ma saa mbiri ni bwo twabonye imva aho umukobwa ukiri muto yashyinguwe byihuse ”
Abaturage ntibazi impamvu aba bantu bishwe n’ababikoze, ariko abantu batanu bafashwe n’abapolisi mu rwego rw’iperereza. Abo ni; Pierre Claver Ruvuto, muramu w’uyu mwarimukazi, Gordien Ntayoberana (umwarimu ku ishuri rimwe na nyakwigendera), Gordien Nkurunziza, uwitwa n’umuntu SOS Medias Burundi dukesha iyi nkuru ivuga ko itamenye umwirondoro we.
Polisi kandi irashakisha ukekwaho icyaha wa gatandatu. Uyu ni umushumba w’inka z’uyu mwarimukazi. Uyu ngo yari amaze iminsi ashaka abakiriya b’inka enye z’uyu mwarimukazi yaragiraga azishakamo miliyoni 5, ariko kuva ku wa mbere ntaraboneka.


