Uganda: Maj Kyatuka yishe arashe umugabo ufite inkomoko mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Nelson Kyatuka ufite ipeti rya Majoro (Major) mu Ngabo za Uganda (UPDF) kuwa 14 Nyakanga 2021, yishe arashe umugabo ufite amasano mu Rwanda witwa Magidu Mugwanya, ubwo bari mu kabari.

Bivugwa ko aba bombi hari ibyo batemeranyijeho kuri dilu (deal) bari barimo, bahujwe n’Umuhinde mu kabari kari Nateete.

Mugwanya atunze umugore w’Umunyarwanda na nyina akomoka mu Rwanda nk’uko Virunga Post ibitangaza. Asanzwe ari umushabitsi mu bintu by’imitungo, akaba yari atuye ahitwa Kibumbiro, Busega muri Rubaga.

Maj Kyatuka yarashe mu gatuza amasasu abiri Magidu, ahita amwica nk’uko ababibonye babivuga.

Umuvugizi wa UPDF, Brig Gen Flavia Byekwaso yavuze ko ” Kugeza ubu hari umusirikare ufite ipeti rya majoro ukorana na CMI uri guhatwa ibibazo. Arabihakana akavuga ko ababikoze ari abantu babiri, bahise baburirwa irengero.”

Maj Kyatuka avugwaho kwibasira Abanyarwanda babiri; Munyurangabo Renatus na Mugisha Gahungu, bafite akabari kitwa Pyramid i Kansanga, agamije kubambura ubucuruzi bwabo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *