Mupenzi Eto’o ushinzwe gushakira abakinnyi ikipe ya APR FC, yise umunyamakuru Kazungu Claver ‘umunyeshyari’ nyuma yo kumushinja kugurira APR FC abakinnyi badashoboye.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Kazungu yatangaje ko Mupenzi abeshya ubuyobozi bwa APR FC, mu kiganiro 10 Sports gitambuka kuri Radio/TV10.
Aba bagabo bombi bakiranye igihe kinini muri APR FC, dore ko Kazungu yahoze ari umuvugizi w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu mbere yo kurangiza amasezerano yari afitanye na yo mu kwezi gushize.
Kazungu yashyize mu majwi Mupenzi, nyuma y’amakuru avuga ko APR FC yifuza Nishimwe Blaise ukina hagati mu kibuga muri Rayon Sports.
Yavuze ko bibabaje kuba abenshi mu bakinnyi bava muri Rayon Sports bakajya muri APR FC bikarangira babuze umwanya wo gukina, nyamara bakabaye baguma muri Rayon Sports bikaryoshya agapingane kayo na mukeba.
Yatanze urugero kuri Blaise Nishimwe avuga ko naramuka agiye muri APR FC n’ubundi azakirwa n’intebe y’abasimbura, kuko ntaho yamenera mu gihe cyose hakiri Niyonzima Olivier ’Seif’, Ruboneka Jean Bosco na Manishimwe Djabel.
Uyu mugabo yashyize mu majwi Mupenzi Eto’o ushinzwe gushakira APR FC abakinnyi, avuga ko ahemukira cyane ubuyobozi bwayo.
Ati: “Abakinnyi dufite ni benshi, ntabwo abakinnyi beza kuri APR ari aba Rayon Sports. Ni abantu bakurura umwuka mubi rimwe na rimwe banasenya ako gapingane. Dukeneye iyo derbi ni yo yubaka ikipe y’igihugu. Nugira abakinnyi bakomeye muri Rayon babanzamo bapingana na APR, tuzagira ikipe y’igihugu ikomeye, yaba iya CHAN n’ijya muri CAN.”
Kazungu yavuze ko ibyo kuba Rayon Sports yarabaye nka Academy ya APR FC bikagera n’aho ikipe imwe itiza indi abakinnyi ari amahano.
Yatanze urugero rw’uko udashobora kubona amakipe apingana nka Simba na Yanga, Liverpool na Manchester United, Zamalek na Al Ahly, cyangwa FC Barcelona na Real Madrid adashobora guhanahana abakinnyi cyangwa ngo abatizanye, n’aho haba hari ikibazo cy’ubukungu kimeze gite.
Agaruka kuri Mupenzi Kazungu yagize ati: “Ni byo navugaga ugurira APR abakinnyi nareke kubeshya abayobozi. Twagura Blaise, twagura kanaka, ariko se kuki wowe uberekeza mu bakinnyi ba Rayon Sports? Ugeze n’aho ugura n’abasimbura kandi wemeza abayobozi ko ubaguriye abakinnyi beza? Ntabwo ari byo! Shaka abandi bakinnyi za Police zirabafite na za AS Kigali.”
Kazungu yavuze ko bibabaje kuba APR FC yarashoye umurengera w’amafaranga ikagura Yannick Bizimana muri Rayon Sports kandi yari ibizi ko yari umukinnyi w’umusimbura, ashimangira ko na Mugisha Gilbert iheruka kuvanayo na we ntacyo azayimarira.
Mupenzi yamusubije
Mu kiganiro Mupenzi yagiranye na Transit Line TV ikorera kuri YouTube, yavuze ko atari we wenyine ufata ibyemezo byo kugurira APR FC abakinnyi.
Ati: “Recruitement muri APR FC ntabwo zikorwa na Eto’o. Recruitement muri APR FC hari Abayobozi bakuru uhereye kuri Gen. Kabarebe w’icyubahiro, kumanuka kuri Chairman, Visi Chairman, Umunyamabanga, Ushinzwe ubuzima bw’ikipe, twese turicara tukareba ku mukinnyi dushobora kugura.”
Uyu mugabo yahise akomoza ku magambo aheruka gutangazwa na Kazungu, avuga ko ibyo avuga nta kindi aba agamije kitari kuyobya abantu.
Ati: “Hari Umunyamakuru ukunda kuvuga ngo Ikipe ni iya Eto’o na Coach ngo ni bo baguze aba bakinnyi, ngo bazababazwe. Si byo rwose. Uwo Munyamakuru arayobya abakunzi b’umupira mu Rwanda, cyane cyane aba APR FC. Yibayobya ntabwo muri APR FC recruitement zikorwa na Eto’o. Si byo.”
Mupenzi yakomeje ashinja Kazungu Claver kumugirira ishyari, aboneraho kumwihanangiriza.
Ati: “Reka mbonereho kumuha ubutumwa uwo munyamakuru kuko nabonye anyataka cyane ashaka ahari kunyangisha abantu, kuko avuga ngo reka tumurase wenda azadushake. Ariyizi aho akora, mba numva anavuga ngo ni umurokore na Bibiliya iba iteretse imbere aho ariko si byo.”
“Afite ishyari rirenze. Mbere ntaraza muri APR FC yakundaga kujya mu ngo z’abakinnyi ababeshya ngo ni njye uzabazana muri APR FC, uretse ko na byo yarababeshyaga kuko si byo. Muri APR FC ntabwo umuntu umwe ashobora kuzana umukinnyi, ariko kuko ntari nakaje, yajyaga mu ngo z’abakinnyi akababeshya ko azabazana. Ahubwo nkeka ko ari we uba ubashakaho icyo abakuraho.”
Yakomeje yibaza ati: “Ese kuki yajyagayo? Ese ahubwo sinavuga ko ari we urya izo njyawuro? Numvise avuga ndi umupfapfa, ngo ndi igicucu. Umuntu w’umurokore atukana ari mu kiganiro?”
Kazungu uretse kunenga Mupenzi, yanakunze kumvikana anenga Mupenzi, yanakunze kumvikana akemanga ubushobozi bw’abatoza barimo Nshimiyimana Eric wa AS Kigali, Mashami Vincent utoza Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Haringingo Francis utoza Kiyovu Sports na Rwasamanzi Yves utoza Marines FC, gusa agashimagiza Banamwana Camarade uheruka gutandukana na Kiyovu Sports.
Ku bwa Mupenzi, abo Kazungu anenga bose bafite umusanzu batanze muri ruhago y’u Rwanda ariko abo ashima nta kidasanzwe bari bakora.


