Polisi ya Tanzania yiyemeje kurasa abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba bari guhunga ibitero by’ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Mozambique (FADM) mu ntara ya Cabo Delgado.
Umuyobozi wa Polisi, IGP Simon Sirro yabivuze ubwo yatangazaga operasiyo yo guhigira mu gace ka Kibiti no mu nkengero izi nyeshyamba zimaze imyaka itatu zihungabanya umutekano wa Cabo Delgado, zikomeje kuhahungira.
IGP Sirro yamenyesheje abaturage ba Kibiti ko hatangiye iyi operasiyo, abasaba gufasha Polisi, bakayiha amakuru. Yakomeje ati: “Operasiyo zirakomeje, nzi ko hari abantu bazagenda bagaruka. Abo bantu bazagenda bagaruka ni ngombwa ko nibahagera, babona umuriro. Bazabona umuriro hashingiwe ku itegeko. Hari segisiyo z’abapolisi bari gukora operasiyo, aho hantu hazatekana nk’uko hasanzwe hatekanye.”
Umutwe wa RDF uri muri Mozambique kuva mu kwezi gushize zifatanyije na FADM zatangiye guhangana n’izi nyeshyamba ziyita Al Shabaab guhera tariki ya 20.
Inyeshyamba zitishwe cyangwa zitakomerekeye muri iyi mirwano, zihunga zigana ku mupaka uhuza Mozambique na Tanzania, hari n’izinjira muri iki gihugu, zikavanayo ibikoresho nka moto, zikabyifashisha mu bikorwa by’iterabwoba.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


