Navutse ku babyeyi b’Abahutu ariko ubu ndi Umunyarwanda -Guverineri Mureshyankwano

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2016, ubwo abayobozi batandukanye b’igihugu baganiraga n’ububyiruko rw’abana basaga 800 bari mu itorero i Gabiro, Guverineri Mureshyankwano yatanze ubuhamya ku mibereho ye mbere na nyuma ya Jenoside yo muri Mata 1994.
Mu buhamya bwe yagejeje ku bari aho, Guverineri w’intara y’Amajyepfo Mureshankwano Marie Rose yagaragaje intambwe u Rwanda rwamuteje kuva aho akomoka kugeza kuwo ari we ubu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati”Navukiye mu Rwanda nkura nziko ndi Umuhutu kuko ababyeyi bose bari Abahutu. Twari dufite abaturanyi b’Abatutsi ariko twabafataga nk’abanzi bacu. Amacakubiri y’amoko nayavukiyemo nyakuriramo. Igihe cya Jenoside yo muri Mata 1994 nari umwalimu mu mashuri abanza.”
Nubwo Guverineri mureshyankwano yakuze akanabona akazi mu nzego za leta, avuga ko mu gihe yigaga Abatutsi bahezwaga mu bijyanye n’amasomo ku buryo nta mututsi watsindaga, ibyo yise “Abemerewe.” Yavuze ko ku rutonde rw’abemerewe nta Mututsi wabaga ariho.
”Mu gihe cya Jenoside, natwe twarahunze. Twahungiye mu cyahoze ari Zaire twabaga turi kumwe n’Interahamwe ndetse n’ingabo za Exfar. Nubwo nari Umuhutu, nari nziko Abahutu bagenzi banjye barimo kwica Abatutsi.”

Ku kijyanye n’ubuzima bwo mu buhungiro, Guverineri mureshyankwano yavuze ko ubuzima butaje kumugendekera neza mu mashyamba ya Kongo kuko umwana we yaje kubapfiraho aho bari bari mu mashyamba ndetse n’umugabo we akamuremberaho bikabije. Yavuze ko aho yari ari ubuzima bwe n’ubw’umuryango we bwari mu kaga ku buryo yumvaga igihe icyo aricyo cyose yapfa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma ngo nibwo ingabo za RPA zaraje zifata umugabo we ziramutwara zimusaba ko nawe azikurikira. Yarabikoze kuko nta yandi mahitamo yari afite.
Yakomeje agira ati”izi ngabo zaragiye ziha umugabo wanjy imiti arakira ndetse zinatwitaho zikaduha ibyo kurya, none abahutu brazishe ariko sinzazibagirwa.”
Gunerineri Mureshyankwano ngo yaje gutahuka ku ivuko mu cyahoze ari komini Karago aho yanatangiye guhatanira umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Agira ati” umwanya mu Nteko narawubonye ndetse nywumaraho imyaka igera kuri 11, none ubu nyoboye Intara y’Amajyepfo yose. Nkurikije n’uburyo Inkotanyi zanyitayeho n’umuryango wanjye, byampaye isomo ndetse n’umwanzuro ko ntakiri Umuhutu ahubwo ko ndi Umunyarwanda kimwe n’abandi bose ubu twese turi Abanyarwanda.”

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubu buhamya ni bumwe mu bwatangiwe imbere y’urubyiruko rusaga 800 rwo mu Rwanda no mu mahanga mu itorero “Urunana rw’Urungano.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *