joan.jpg

Perezida Samia yagiriye icyizere abakiri bato, abaha ubuyobozi (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan mu ntangiriro z’uku ukwezi yakoze amavugurura mu nzego z’ubuyobozi bwa Leta kuva ku nzego zo hasi, aho bigaragara ko yagiriye icyizere abakobwa n’abagore bakiri bato.

Aba bahawe imyanya ku rwego rw’uturere barimo abayobozi bungirije, abayobozi nshingwabikorwa bungirije n’abayobozi mu nama njyanama.

Nka Rose Manumba, yamugize umuyobozi wungirije w’akarere ka Kigoma Ujiji, agira Asya Juma Messos umuyobozi wungirije w’inama njyanama y’akarere ka Mkalama.

Perezida Samia yagize Kuruthum Amour Sadik umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Chalinze mu ntara ya Pwani, agira Joan Faith Katarahiya umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Malinyi mu ntara ya Morogoro.

Yagize Lightness Stanley Msemo umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Sumbawanga, agira Siwema Hamoud Juma umuyobozi wungirije w’akarere ka Chemba mu ntara ya Dodoma.
joan.jpg
manumba.jpg
juma.jpg
msemo.jpg
siwema.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *