Umwe mu bakinnyi barokotse impanuka y’indege mu byumweru 2 bishize Neto yatunguye abaganga bari bamukurikiranye mu bitaro yari arwariyemo ubwo yabazaga muganga wamwitagaho uko final y’umukino bari bagiye gukina yagenze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Neto ni umwe mu bantu 6 barokotse impanuka y’indege iherutse kubera mu gihugu cya Colombia yari itwaye ikipe yo mu gihugu cya Brazil yari igiye gukina muri kiriya gihugu yakoreyemo impanuka ndetse n’abandi bantu batandukanye bari baherekeje iriya kipe barimo n’abayobozi bakuru bayo.
Abantu 6 gusa nibo barokotse mu bantu bagera kuri 80 bari batwawe n’iyi ndege, uyu mukinnyi akiaba ari umwe muri bo wakangutse abaza ati”ni ibihe byavuye muri final y’ikipe yacu na Atletico twari guhura?”
Iyi kipe yari mu irushwanwa rya Copa Sudamericana aho yari guhura n’ikipe ya Atletico national yo mugi Colombia .
Abaganga bakurikiranye uyu mugabo w’imyaka 31 y’amavuko na nubu utaramera neza ku buryo yasubira mu gihugu cya cya Brazil, basabwe kutagira ijambo na rimwe bamubwira rijyanye n’impanuka kugeza igihe azakirira agafata imbaraga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Ukuboza 2016, nibwo undi mukinnyi mugenzi wa Neto bakinanaga mu ikipe ya Chapecoense yoherejwe mu gihugu cya cya Brazil nyuma yo kubona ko yamaze koroherwa mu gihe uyu we wari wanakomeretse cyane agitegereje koroherwa neza akabona koherezwa ariko igihe azatahira kikaba kitaramenyekana kuko hari gukurikizwa amabwirizwa y’inzobere mu buzima bwo mu mutwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


