Abayisenga watwitse kiliziya mu Bufaransa, ukekwaho kwica Padiri, ngo ntiyabaye kadogo w’Inkotanyi

Sangiza iyi nkuru

Umuryango wa Abayisenga Emmanuel watwitse kiliziya katedarali ya Nantes mu Bufaransa muri Nyakanga 2020, unakurikiranweho kwica umupadiri witwa Olivier Maire, wahakanya ibyatangajwe ko yabaye kadogo w’ingabo za FPR Inkotanyi.

Se wabo witwa Joseph Murasampongo utuye mu Bubiligi, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Radio Ijwi rya Amerika, yavuze ko ibitangazamakuru byo mu Bufaransa birimo La Croix na Le Figaro byabeshye.

Yagize ati: “Ikintu cya mbere nyine ngaya mu byagiye bisohoka mu binyamakuru, muri kiriya kinyamakuru nka La Croix no muri Le Figaro, bavugaga ko ngo yabaye kadogo wa FPR. Ibyo rero ni byo mpakana, ntabwo yigeze aba mu bana ba FPR.”

Gusa Murasampongo yemeza ko Abayisenga yabaye umupolisi w’u Rwanda, akaba yarahungiye mu Bufaransa mu 2012 ari guhunga aka kazi kubera ko “yavugaga ko amerewe nabi”.

Ibi bitangazamakuru byo mu Bafaransa byatangaje ko kandi se wa Abayisenga yaciriwe imanza, inkiko Gacaca zikamuhamya uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Nabyo arabihakana.

Ikindi ngo nyirarume nawe yavuzweho wakatiwe igifungo cya burundu kubera uruhare yagize muri jenoside. Ati: “Ntabwo yigeze abaho.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *