Amacumbi Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yubakiye abaturage b’i Goma basenyewe n’ikirunga cya Nyiragongo ubwo cyarukaga mu mezi atatu ashize, yatwawe n’umuyaga ukomeye kuri uyu wa 24 Kanama 2021.
Ibitangazamakuru byo muri RDC bivuga ko amacumbi yasenywe arimo agera mu 100 mu gace ka Kanyarucinya n’andi arenga 10 mu gace ka Mutaho.
Nyiragongo yarutse tariki ya 22 Gicurasi 2021, isenya inzu zibarirwa mu 1000 ziganjemo iziri mu nkengero za Goma.




