Afghanistan: Bya bitero Amerika yaherukaga guteguza abantu byaguyemo 60, barimo abasirikare 12 bayo

Abantu 60 barimo abasirikare 12 ba Leta zunze Ubumwe za Amerika bitabye Imana abandi barakomereka, nyuma y’iturika ryabereye hanze y’ikibuga cy’indege cy’i Kabul mu murwa mukuru wa Afghanistan. Ni amakuru yemejwe na Minisiteri y’Ingabo za Amerika (Pentagon) nyuma y’iminsi mike iki gihugu kiburiye abantu ko hanze ya kiriya kibuga hashobora kugabwa igitero cy’ubwiyahuzi. Umunyamabanga ushinzwe […]

Kabale: Barasaba u Rwanda umurambo w’umuntu wabo warasiwe i Burera

Umuryango w’Umunya-Uganda witwa Justus Kabagambe barasaba u Rwanda kubaha umurambo w’uyu muntu warashwe kuwa 18 Kanama 2021 ubwo yari ageze ahitwa Gitovu mu Karere ka Burera. Umuryango uhuza n’ubuyobozi ko uyu murambo wahabwa Uganda ugashyingurwa gusa umuryango yasize w’umugore n’abana babiri, wo ugasaba impozamarira. Kabagambe bataziraga Kadogo yari afite imyaka 25 akaba yari atuye ahitwa […]

Umunyamakuru Gatera Edmond yaseranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

Gatera ubwo yarahiriraga kubana n'umukunzi we

Umunyamakuru Gatera Edmond wamenyekanye cyane akanakundwa na benshi mu byejyeranyo by’imikino kuri radio Rwanda, kuri uyu munsi tariki 26 Kanama 2021 yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Mukarugamba Genevieve ku karere ka Nyanza. Uyu munyamakuru usanzwe akorera RBA ishami rya Huye, mu kiganiro kigufi na Bwiza, yavuze ko uyu mukunzi we basezeranye imbere y’amategeko bamaze imyaka […]

UEFA Champions league: FC Barcelona yisanze hamwe na Bayern Munich, Man City yisanga na PSG

Tombora y’uko amakipe agomba guhurira mu matsinda ya UEFA Champions league, yasize ikipe ya FC Barcelona yisanze mu itsinda rimwe na Bayern Munich yayinyagiye ibitego 8-2 mu mwaka ushize, mu gihe PSG yisanze mu itsinda rimwe na Manchester City. Ni tombora yabereye i Instanbul mu gihugu cya Turkiya ahanatangiwe ibihembo by’abakinnyi n’abatoza bahize abandi. Ni […]

Perezida Kagame ari i Berlin mu Budage

Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yamaze kugera i Berlin mu gihugu cy’u Budage aho ari bwifatanye n’abandi bakuru b’ibihugu baturutse ku mugabane wa Afurika mu nama yiga ku guteza imbere ishoramari kuri uyu mugabane. Iyi nama izwi nka G20 Compact with Africa, yakiriwe na Chancelière w’u Budage, Angella Merkel. Ni inama yatangijwe muri 2017 igamije […]

Rusizi: Umugabo wari ukurikiranweho ibyaha bya jenoside yakatiwe igifungo cya burundu

Urukiko rw’Ibanze rwa Kagano, mu Karere ka Rusizi, kuwa 23 Kanama rwahamije uwitwa Nigirente Jeremie w’imyaka 58 icyaha cya jenoside yari akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha maze rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu. Nigirente Jeremie yari akurikiranweho ibyaha byakozwe mu mwaka w’1994 aho yashinjwe kugira uruhare mu bitero byishe Abatutsi bari bahungiye ku cyahoze ari Superefegitura ya Rwesero ubu […]

Nsengiyumva François ‘Igisupusupu’ yafunguwe

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare kuri uyu wa Kane, rwafashe icyemezo cyo kurekura umuhanzi Nsengiyumva François wamenyekanye nka Igisupusupu, nyuma y’igihe yari amaze afungiye muri Gereza ya Rwamagana. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Kanama, nibwo urukiko rwafashe iki cyemezo rutegeka ko Nsengiyumva ahita arekurwa, nyuma yo kuvuga ko ibimenyetso by’ubushinjacyaha by’uko yakekwagaho gusambanya umwana […]

Perezida mushya wa Zambia yanze kujya kuba muri perezidansi

Perezida mushya wa Zambia, Hakainde Hichilema, ntazimuka ngo ajye kuba ahasanzwe hari perezidansi, ahubwo azakomeza kuba mu nzu asanzwe abamo yise ” Community House”, asanzwe akodesha. Ikinyamakuru cya Leta ya Zambia Daily Mail, gitangaza ko Hichilema uheruka kurahira atazajya kuba aho Edgar Lungu yatsinze mu matora yari asanzwe aba n’ubwo we yamaze kuhava. Edgar Lungu […]

Mama ntiyashakaga ko dufatirwa mu mutego tukicirwa mu nzu yacu – Perezida Kagame

Hashize imyaka 60 Perezida wa Repubulika, Paul Kagame avuye mu Rwanda ahunze n’umuryango we, bajya gushaka ubuhungiro muri Uganda bahunga kwicirwa mu nzu yabo ariko ntaribagirwa uko bahavuye. Ibi umukuru w’igihugu yabitangarije mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique, avuga ukuntu umubyeyi we yamuhungishije bahunga kwicwa nk’uko byagendekeye benshi mu Banyarwanda nyuma mbere gato y’ubwigenge […]

Mukore iperereza ku batoya bafite imodoka zihenze-Depite Francis

Umudepite witwa Francis Dodovi yasabye ko muri Ghana hakorwa iperereza ku bakiri bato mu myaka bafite imodoka zihenze n’ababaho mu buzima buhenze, kugira ngo bahashye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi. Depite Dodovi uhagarariye agace ka Suame, avuga ko kubera gushaka kubaho neza, urubyiruko rwamaze kwijandika mu byaha bihambaye ku buryo bukomeye, rushaka ubuzima bwiza buhitana ubw’abandi. […]

Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiyahura nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi biteguraga kurushinga

eric_wiyahuye_copy.jpg

Amakuru aturuka muri G.S Saint Dominique Savio de Nyanza, mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke aravuga iby’umwarimu witwa Kwihangana Eric w’imyaka 29 y’amavuko, wo mu kagari ka Rusambu mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi umaze iminsi 2 aburiwe irengero bigakekwa ko yaba yariyahuye nyuma yo kubengwa n’umwarimukazi bagombaga kurushinga vuba. Nk’uko […]

Inkota kirimbuzi iri mu mazina ya gikirisitu

Mu nyandiko ya Bibilia mu gitabo cya Daniyeli mu gice cyaho cya mbere bavugamo iby’igitekerezo cy’abasore bane bo mubwoko bw’abayuda banyazwe bakajyanwa ahitwa i Babuloni, nkuko icyo gitekerezo kibivuga abo basore ngo bari abanyabwenge cyane bari bafite amazina bitwa yo mu muco wabo wa kiyuda ariyo Daniyeli, Hananiya, Mishayeli na Azaliya. Bamaze kujyanwa mu bunyage […]

Uwahoze ari perezida wa Tchad ashyinguwe i shyanga

Hissène Habré wahoze ari Perezida wa Tchad arashyingurwa kuri uyu wa Kane mu gihugu cya Senegal ari nacyo yapfiriyemo aho yari afungiye, mu gihe hibazwaga igihe umurambo we uzacyurwa mu gihugu cye. Hissène Habré yabarizwaga muri Senegal kuva mu myaka 31 ishize aho yahungiye nyuma yo guhirikwa ku butegetsi na Idriss Déby, muri iki gihugu […]

Ambasaderi Joe Habineza azashyingurwa ku wa Mbere

Ambasaderi Joseph (Joe) Habineza wabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo kuva mu 2004 kugeza mu 2011, azashyingurwa ku wa Mbere w’icyumweru gitaha. Umuryango we wabitangarije mu muhango wo kumusezeraho wahuje Abanyarwanda baba muri Kenya barimo Ambasaderi w’u Rwanda, kuri uyu wa 25 Kanama 2021. Biteganyijwe ko umurambo wa nyakwigendera ugezwa mu Rwanda kuri uyu wa 27 […]

Impuguke mu by’ubukungu, Dr Bihira arafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuva kuri uyu wa 25 Kanama 2021 rufunze impuguke ikaba n’umusesenguzi mu by’ubukungu, Dr Canisius Bihira akekwaho kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya. Biravugwa ko intandaro y’ifungwa rya Dr Bihira ari ikiganiro yigeze kugirira kuri televiziyo, aho yumvikanye asaba abayikurikira gushyira imigabane mu kigo cye AFADE Ltd, abizeza ko agiye gukora ikigo […]

Musanze: Batanu barashinjwa kwica umusore wari urangije amashuri yisumbuye

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Musanze bwashyikirijwe dosiye iregwamo abantu batanu bakurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi cyakorewe umusore w’imyaka 21. Iki cyaha cyakozwe ku itariki ya 13 Kanama 2021 ubwo umusore witwa Habimana Gad wari umaze igihe gito arangije amashuli yisumbuwe yahamagawe n’umuntu kuri telefoni amubwira ko yamuboneye LAPTOP yo kugura mu Murenge wa Kagogo, mu Karere […]

Harikangwa igitero gikomeye cy’iterabwoba ku kibuga cy’indege cya Kabul

Ibihugu bimwe bivuga ko hari inkeke yo ku rwego rwo hejuru yuko hagabwa igitero cy’iterabwoba ku kibuga cy’indege cy’i Kabul muri Afghanistan, ndetse byaburiye abaturage babyo kutaherekeza. Amerika, Australia n’Ubwongereza byaburiye abaturage babyo. Abamaze kugera hanze y’icyo kibuga bagiriwe inama yo kuhava ako kanya. Kugeza ubu abantu barenga 82,000 ni bo bamaze guhungishwa n’indege bakurwa […]

Leta irateganya guha akazi abarezi barenga 9000

Umuyobozi w’ishami rishinzwe abarimu mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB), Mugenzi Ntawukuriryayo Léon yatangaje ko Leta iteganya guha akazi abarimu bashya 9418 mu mwaka w’amashuri utaha. Mugenzi mu kiganiro yagiranye na The New Times, yavuze ko ibigo by’amashuri mu turere dutandukanye tw’igihugu byari byarasabye abarimu (abigisha n’abayobozi) 14120 bo kuziba ibyuho byose bihari. […]

Mutsinzi Ange yiyongereye ku batazakina umukino w’Amavubi na Mali

Myugaruro w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Mutsinzi Ange Jimmy, yatangaje ko atacyitabiriye umukino Amavubi azakinamo na Mali mu kwezi gutaha kuko yifuza kubanza yamenyera mu kipe ya CD Trofense muri Portugal aheruka gusinyira. Uyu musore wo mu Byimana yari mu bakinnyi 39 umutoza Mashami Vincent yahamagaye, mu rwego rwo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi […]

Burundi: Haravugwa iyicwa ry’Imbonerakure yishwe na bagenzi bayo

Uwitwa Jean Bosco Ndihokubwayo wo muri Komini Kibago mu Ntara ya Makamba bivugwa ko yari Imbonerakure yishwe kuwa Kabiri ushize na bagenzi be bari birirwanye basangira inzoga mbere y’uko haduka amakimbirane. Umwe mu babonye uko byagenze yagize ati “ Batangiye gushyamirana mu kabari. Bateranaga ubwoba. Jean Bosco nyuma yaje kwicwa atemaguwe ubwo yari arimo gutaha […]

Goma: Amacumbi Leta yubakiye abasenyewe na Nyiragongo, yatwawe n’umuyaga

fb_img_16299177999007447.jpg

Amacumbi Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yubakiye abaturage b’i Goma basenyewe n’ikirunga cya Nyiragongo ubwo cyarukaga mu mezi atatu ashize, yatwawe n’umuyaga ukomeye kuri uyu wa 24 Kanama 2021. Ibitangazamakuru byo muri RDC bivuga ko amacumbi yasenywe arimo agera mu 100 mu gace ka Kanyarucinya n’andi arenga 10 mu gace ka Mutaho. Nyiragongo yarutse […]

Ifungwa ry’umusaza Safari wagaragaye yateye DASSO umunigo ryamaganwe

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamaganye ifungwa ry’umusaza witwa Safari George, nyuma yo kugaragara mu mashusho yateye umunigo umukozi w’urwego rwa DASSO. Byabaye mu byumweru bibiri bishize ubwo ubuyobozi bw’umurenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musenyi byabereyemo, Twahirwa Gabriel, aheruka gutangaza ko uriya musaza w’umworozi yarwanye na DASSO, ubwo bari […]

Mozambique: Uwari minisitiri avugwaho kunyereza miliyari z’amadolari z’inguzanyo

Igihugu cya Afurika y’Epfo kigiye koherereza Mozambique uwahoze ari minisitiri w’imari, Manuel Chang, wavuzwe mu mahano adasanzwe aho yafashe umwenda mu izina ry’igihugu amafaranga akayakubita mu mufuka we. Uyu yari minisitiri w’imari kuva mu 2005 kugeza mu 2015 ku butegetsi bwa Perezida Armando Guebuza. Chang yaje gufata inguzanyo mu buryo bwa magendu ya miliyari 2,2 […]

Hari iperereza ryakorwaga kuri Rusesabagina mu Bubiligi ryari ritararangira

Umunyamategeko wunganira Paul Rusesabagina wo mu Bubiligi uherutse kwirukanwa mu Rwanda aravuga ko umukiriya we yaje mu Rwanda mu gihe hari iperereza ryari riri kumukorwaho muri iki gihugu ryari ritararangira kubw’ibyo agasaba ko yakoherezwa rigakomeza akaba ariho aburanira. Rusesabagina ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, ategereje umwanzuro w’urukiko ku itariki 20 Nzeri aho ashobora kuzakatirwa igihano cy’igifungo […]

Abo mu muryango wa Nkusi waguye muri Canada bagize icyo batangaza

Abo mu muryango wa Steve Nkusi, Umunyarwanda ukiri muto wapfiriye muri Canada nyuma yo kurohama bavuga ko bashimira ku kuba nibura barabashije kubona umurambo w’uwabo nyuma y’igihe bamushakisha byaranze. Nkusi yabuze kuwa 21 Kanama 2021 ubwo yagiye mu Kiyaga cya Ontario koga. Kuva icyo gihe, yarabuze, hashira iminsi ine ataraboneka ari nako ishakisha rikomeje. N’ubwo […]

KCB yamaze kwegukana imigabane 76.7% ya BPR

Banki y’ubucuruzi yo muri Kenya, KCB yamaze kugura imigabane 76.7% muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda, BPR kuri miliyari 4.6 z’amashilingi. Aya makuru yatangajwe na Citizen TV ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 25 Kanama 2021. KCB yari isanzwe ifite imigabane 62.02% kuva mu mpera z’umwaka ushize, muri Nyakanga 2021 yahawe uburenganzira na Banki Nkuru […]

Afghanistan: Abatalibani barashinja ingabo za USA guhungisha abahanga

Umutwe witwaje intwaro w’Abatalibani umaze iminsi 9 ufashe ubutegetsi bwa Afghanistan urashinja ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) guhungisha abahanga. Zabihullah Mujahid uvugira Abatalibani mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 24 Kanama 2021 yavuze ko iri guhungisha abarimo ba enjenyeri (engineers) na ba dogiteri (doctors). Mujahid yasabye iki gihugu guhagarika gutwara abahanga, […]

Arsenal yaba yazukiye kuri WBA yanyagiye ibitego 6-0?

Ikipe ya Arsenal yabonye intsinzi ya mbere muri uyu mwaka w’imikino, nyuma yo kunyagira West Bromwich Albion ibitego 6-0 mu mukino wa English Football League (Carabao Cup). Ibitego birimo bitatu byatsinzwe na Kapiteni Pierre-Emerick Aubameyang, ibya Nicolas Pepe, Bukayo Saka na Alexandre Lacazzette; byari bihagije kugira ngo Arsenal ibone intsinzi ya mbere muri season. Ni […]

Gen Karamba muri Zanzibar

Perezida wa Zanzibar, Dr. Hussein Ali Mwinyi yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen. Maj. Charles Karamba, nyuma y’ibi biganiro Perezida wa Zanzibar avuga ko afite inyota yo kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda by’umwihariko imikorere y’Urwego rw’Iterambere, RDB mu bijyanye no korohereza ishoramari. Muri rusange aba bayobozi bishimiye imibanire myiza iri hagati y’u […]