Umugore witwa Bajeneza Liberata avuga ko umugabo we yamutaye mu bitaro akimara kubyara umwana ufite umutwe udateye nk’isanzwe, amusaba “kumwica agasanga Stani kuko abona ari we bamubyaranye.” Bajeneza avuga ko yabyaye abandi bana mbere kandi ko n’igihe yari atwite uwo mwana kuri ubu bita amazina amupfobya nka:Ikivejuru (alien), igikoko (monster) n’andi, we n’umugabo we bari babanye neza yewe ngo ni na we wamwijyaniye kwa muganga ubwo igihe cyo kubyara cyari kigeze. Akimara kubyara, nk’uko Afrimax English ibitangaza, abaganga batangajwe n’uwo abyaye, umugabo ” Ansiga kwa muganga nyuma yo kunsaba ko nakwica uwo mwana agasanga Satani kuko ariwe namubyaranye na we. Ngo we ntiyabyara igikoko.” Mu mashusho, uwo mwana ahora arira, ikibazo Bajeneza avuga ko kimubangamiye kuko ntacyo yagikoraho. Uretse gutabwa ku bitaro akahakurwa n’umugiraneza, ubu yimukiye mu cyaro aho nabwo avuga ko abandi bana babayeho nabi kuko atabasha kubaha ibyo bakeneye kuko ntacyo afite cyo gukora. Ku ngingo yo gukora icyo umugabo we n’abandi bbaturage bamusabye, Bajeneza avuga ngo ” Sinakwica umwana kuko ari njye wamubyaye nkamuzana kuri iyi Si.” Avuga ko uyu mwana arushaho kuba nabi uko iminsi ishira mu gihe n’abaganga kumuvura bavuga ko ntacyo bakora. Avuga ko azakomeza kuba muri ubwo buzima kuko nta kindi yakora kuko bisaba ko ajya kumuvuza mu mahanga.

4 Responses
Mwice asange Satani ni we mwamubyaranye-Umugabo abwira umugore we Bajeneza mbere yo kumuta mu bitaro
Imana niyo irema nayo uwo mugabo yavuze Ayo majambo ngo umwana nuwasatani nibaze ko atazi Imana ariko isi irazunguruka