Musanze: Batanu barashinjwa kwica umusore wari urangije amashuri yisumbuye

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Musanze bwashyikirijwe dosiye iregwamo abantu batanu bakurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi cyakorewe umusore w’imyaka 21.

Iki cyaha cyakozwe ku itariki ya 13 Kanama 2021 ubwo umusore witwa Habimana Gad wari umaze igihe gito arangije amashuli yisumbuwe yahamagawe n’umuntu kuri telefoni amubwira ko yamuboneye LAPTOP yo kugura mu Murenge wa Kagogo, mu Karere ka Burera hafi ya Centre ya Kidaho.

Bivugwa ko Habimana Gad yahise ahaguruka mu Karere ka Musanze yerekeza aho uwamuhagaye aherereye ariko kuva icyo gihe ntiyongera kuboneka.

Nyuma y’uko ababyeyi bamubuze batanze ikirego kuri RIB hatangira iperereza. Ku italiki 16 Kanama 2021 nibwo haje kuboneka umwe mu bakekwa kwica uyu musore afite telephone ya nyakwigendera aje gukurishamo password ku muntu ukora amatelefoni muri centre ya Kidaho.

Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha bukuru ivuga ko akimara gufatwa yasobanuye uburyo yishe Habimana Gad ndetse avuga n’abo bafatanyije.

Umurambo wa nyakwigendera waje gusangwa mu musarani aho bawuhishe umazemo iminsi itatu, ndetse avuga ko mu kumwica bakoresheje inyundo imena amabuye.

Iki cyaha abo bantu batanu bakurikiranyweho kikaba gihanwa n’ingingo za 107; 243 na 248, z’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Musanze: Batanu barashinjwa kwica umusore wari urangije amashuri yisumbuye
    Itangazamakuru rifitiye runini rubanda,kuko hari amakuru atarajyaga amenyekana mubihe byo hambere.
    Sinzi niba ariko comments abantu batanga kubintu bimwe na bimwe,hari ubwo muzigeza kunzego ziba zishinzwe ibintu runaka!
    Biragaragara ko u Rwanda rwubatse ibintu byiza ndetse n’imibereho ishingiye kucyizere ikazamuka.
    Ariko biragaragara ko abicanyi bahinduye uburyo! Sinibaza ukuntu hahora humvikana umuntu wishe undi kubushake,maze abo bantu bakarushya inkiko n’abarinzi ngo baraciribwa imanza,ndetse ukanumva ngo’ NARAMUKA AHAMWE N’ICYAHA’!
    Ibi bintu numva hakwiriye kubaho igihano cy’urupfu kitakatiwe munkiko k’umuntu wese wishe undi abigambiriye.Ndahamya ko igitera guhora bikorwa ni uko ntawurarasirwa muruhame aho yiciye undi.

  2. Musanze: Batanu barashinjwa kwica umusore wari urangije amashuri yisumbuye
    Itangazamakuru rifitiye runini rubanda,kuko hari amakuru atarajyaga amenyekana mubihe byo hambere.
    Sinzi niba ariko comments abantu batanga kubintu bimwe na bimwe,hari ubwo muzigeza kunzego ziba zishinzwe ibintu runaka!
    Biragaragara ko u Rwanda rwubatse ibintu byiza ndetse n’imibereho ishingiye kucyizere ikazamuka.
    Ariko biragaragara ko abicanyi bahinduye uburyo! Sinibaza ukuntu hahora humvikana umuntu wishe undi kubushake,maze abo bantu bakarushya inkiko n’abarinzi ngo baraciribwa imanza,ndetse ukanumva ngo’ NARAMUKA AHAMWE N’ICYAHA’!
    Ibi bintu numva hakwiriye kubaho igihano cy’urupfu kitakatiwe munkiko k’umuntu wese wishe undi abigambiriye.Ndahamya ko igitera guhora bikorwa ni uko ntawurarasirwa muruhame aho yiciye undi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *