Perezida wa Zanzibar, Dr. Hussein Ali Mwinyi yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen. Maj. Charles Karamba, nyuma y’ibi biganiro Perezida wa Zanzibar avuga ko afite inyota yo kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda by’umwihariko imikorere y’Urwego rw’Iterambere, RDB mu bijyanye no korohereza ishoramari. Muri rusange aba bayobozi bishimiye imibanire myiza iri hagati y’u Rwanda na Tanzania, ariko by’umwihariko bagaragaza ko bashishikajwe no guteza imbere imibanire myiza y’u Rwanda na Zanzibar. Mu biteganyijwe harimo ko indege za sosiyete, RwandAir zizajya zikorera ingendo muri Zanzibar, kandi hakaba ubufatanye mu bijyanye n’ubukerarugendo. Biteganyijwe ko ku wa 5 Nzeri 2021, abayobozi mu rwero rushinzwe ishoramari muri Zanzibar “Zanzibar Investment Promotion Authority “(ZIPA), bazagirira uruzinduko mu Rwanda bagasura RDB.

2 Responses
Gen Karamba muri Zanzibar
Ariko se ko KAYUMBA Nyamwasa yaciriwe urubanza ari hanze, Hategerejwe iki ngo TWAGIRAMUNGU Faustin alias RUKOKOMA acirwe urubanza kandi ari kumwe na RUSESABAGINA? Ubu arimo kuroga abanyarwanda kuri za Youtube, arahakana Genocide, akayipfobya ndetse akavuga ko ari FPR yayikoze!!!!!!!!!!!!Biteye agahinda kubona umuntu ibyo yavuze mbere abyibagirwa hanyuma ubu akaba asenya u Rwanda avuga amanjwe!
Amategeko y’ u Rwanda ameze ate? Ubundi hakwiye n’Ãtegeko rihana umunyarwanda ukoreye ibyaha mu mahanga yaba abikoreye undi munyarwanda cyangwa igihugu muri rusange