Umwana ukomoka ku babyeyi batatu azavuka mu mpera za 2017

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 15 Ukuboza 201, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyororokere no kuboneza urubyaro mu gihugu cy’Ubwongereza cyatangaje ko ubushakashatsi cyakoraga ku kurema umwana mu babyeyi batatu bwarangije kubonerwa umurongo ndetse uko uyu mwana azavuka bitarenze mu mpera za 2017
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubu bushakashatsi bwatangijwe mu rwego rwo gushakisha icyakorwa kugirango abana barindwe kuvukana ibyorezo by’indwara zidakira ababyeyi babo baba baranduye.
Uyu mwana azaba avuka ku bagore babiri n’umugabo umwe, bitewe n’uko umugore umwe azatanga intanga ngore n’aho uwa kabiri we akazaba ari nyababyeyi karemano izarererwamo uyu mwana kugeza avutse, umugabo nawe azakurwamo intanga ngabo.
Ubu bushakashatsi bwakozwe n’inzobere z’Abaganga bo mu mujyi wa Newcastle mu bwongereza bavuga ko uburyo bakoresheje bwiswe IVF bakaba bizeye ko umwana wabo nta kibazo na kimwe afite.
Uyu mwana ngo mu buryo budasubirwaho ubu ariteguwe kuko azavuka mu mpera za 2017.
Ubu buryo bwatekerejweho nyuma y’uko byagaragaye ko mu gihe umugore amara atwite ndetse no mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina hari zimwe mu ndwara zishobora gusigara muri nyababyeyi zikaba zafata umwana akazavuga azirwaye mu gihe iyo aza kuba yarashakiwe indi nyababyeyi yari kuvuka ameze neza.
Izi ndwara z’ibyorezo ziri kwirindwa zose ngo ni iziba ziri muri nyababyeyi y’umugore akazanduza umwana muri ya mezi icyenda amara atwite.
Bivuze ko uyu mwana namara kuvuka azaba akozwe n’uturema ngingo cyangwa amaraso (DNA) by’ababyeyi batatu (Nyababyeyi y’abaganga, intanga ngore n’intanga ngabo). Gusa aba bashakashatsi bemeza ko uyu mwana azajya agira imico n’imyitwarire by’ababyeyi be bazima n’ubwo azajya aba yaragaburiwe na nyababyeyi y’inkorano.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubushakashatsi buheruka bwari bwagaragaje ko umwana umwe mu bana 4,300 bavuga avukana ikibazo cya bene izi ndwara zo muri nyababyeyi.
Nyinshi muri izi ndwara ni umunaniro udakira uhoraho ku mwana, ubuhumyi, gupfa amatwi, kugwingira, ibibazo bwo kudafata amasomo yabo, Diyabete, Umtima n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *