deleg.jpg

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yageze muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yitabiriye ubutumire bwa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, i Kampala kuri uyu wa 29 Kanama 2021.

Umunyamabanga wa Perezida Museveni ushinzwe itangazamakuru, Lindah Nabusayi yemereje iby’uru ruzinduko rwa PM Abiy kuri Twitter, ati: “Abiy Ahmed Ali, Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Nkuru ya Demukarasi ya Ethiopia yageze muri Uganda mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe, yitabiriye ubutumire bwa Kaguta Museveni.”

Perezida Museveni na PM Abiy bagiranye ikiganiro kirebana n’umubano w’ibihugu byombi, gusa nta byinshi byigeze bitangazwaho.

Ku rundi ruhande, byashoboka ko bombi banaganiriye ku ntambara iri kubera muri Ethiopia ihanganishije ingabo za Leta nkuru n’umutwe witwaje intwaro wa TPLF uharanira ubwigenge bwa Leta ya Tigray.

Iki kibazo ni nacyo Perezida Museveni yaganiriyeho n’intumwa zari ziyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Ethiopia, Demeke Mekonnen Hassen, tariki ya 16 Ugushyingo 2020.

Icyo gihe uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko ari ikibazo gikomeye kuba igihugu nka Ethiopia kitigeze kiyoborwa n’abakoloni kibamo intambara. Yasabye impande zishyamiranye gushyira imbere ibiganiro by’amahoro ku nyungu z’abaturage.

deleg.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *