Nyamasheke: Wa mwarimu waketsweho kwiyahura nyuma yo kubengwa yasanzwe ku wundi mugore- Yavuze ukuri nuko byagenze

Ibaruwa yari yanditswe na Eric agahita aburirwa irengero

Nyuma y’inkuru imaze iminsi y’uko umwarimu witwa kwihangana Eric w’imyaka 29, wigisha muri GS Saint Dominique Savio de Nyanza mu murenge wa Bushekeri,mu karere ka Nyamasheke yaketsweho kwiyahura kubera kubengwa n’umwarimukazi Mukabugingo Naome wigisha muri GS Mukoma mu murenge wa Nyabitekeri muri aka karere , bigashingirwa ku rwandiko benshi bavuze ko rukura umutima yasize yandikiye […]

Uganda yashyikirijwe umurambo w’umuturage wayo warasiwe mu Rwanda

Leta y’u Rwanda yashyikirije iya Uganda umurambo w’umuturage wayo witwa Justus Kabagambe warasiwe mu Karere ka Burera mu minsi 10 ishize. Uyu mucuruzi w’imyaka 25 y’amavuko uzwi ku izina rya Kadogo, yarashwe n’abashinzwe umutekano b’u Rwanda tariki ya 18 Kanama ubwo yari kumwe n’abandi 8 bikoreye kanyanga n’amavuta ya mukorogo. Bivugwa ko yagerageje kubarwanya. Umurambo […]

Buri rugo mu Mujyi wa Kigali ruzaba rufite amazi mu 2035 – WASAC

Mu 2024, 87% by’ingo zo mu Mujyi wa Kigali zizaba zifite amazi, mu gihe mu 2035 ingo 100% (Buri gipangu)zizaba zifite amazi nk’uko byemezwa n’Ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC, kivuga ko mu 2050 noneho buri nzu izaba ifite amazi. Ibi bikubiye mu gishushanyo mbonera kirigutegurwa n’iki kigo cy’uburyo bwo gukwirakwiza amazi mu mujyi wa […]

RDC: Abaguverineri babiri bakurikiranweho kunyereza amamiliyari

Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta ya Congo bukurikiranye ba Guverineri babiri; Atou Matubuana, Guverineri wa Kongo-Central na Wale Lufungula w’Intara ya Tshopo. Uwa mbere akurikiranweho kunyereza akayabo ka miliyoni 5 z’Amadolari, mu gihe uwa kabiri akurikiranweho kugerageza kunyereza umutungo afatanyije n’uwahoze ari minisitiri. Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ashinja Atou Matubuana miliyoni 5 z’Amadolari angana […]

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ari mu Rwanda

abiy2.jpg

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali n’itsinda ayoboye kuri uyu wa 29 Kanama 2021 bageze mu Rwanda, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Ibiro bye byatangaje ko muri uru ruzinduko, Minisitiri Abiy ahura na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bikaba byitezwe ko bagirana ibiganiro birebana n’umubano w’ibihugu byombi. Byagize biti: “PM Abiy Ahmed […]

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yageze muri Uganda

deleg.jpg

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yitabiriye ubutumire bwa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, i Kampala kuri uyu wa 29 Kanama 2021. Umunyamabanga wa Perezida Museveni ushinzwe itangazamakuru, Lindah Nabusayi yemereje iby’uru ruzinduko rwa PM Abiy kuri Twitter, ati: “Abiy Ahmed Ali, Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Nkuru ya Demukarasi ya Ethiopia yageze muri Uganda […]

Kalisa Kase wakiniye Amavubi yamaganye abatangaje ko yapfuye

kailsa.jpg

Kalisa Kase wakiniye Rayon, Kiyovu Sports n’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) yamaganye amakuru atari yo amaze iminsi avuga ko yapfuye, ahamya ko ari muzima kandi afite imbaraga. Guhera tariki ya 25 Kanama 2021, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko Kase yapfiriye i Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, azize uburwayi. Ni inkuru […]

RDC ishobora kwambura Abashinwa ikirombe yabahaye nyuma yo kubona yaba irimo kwibwa

Minisitiri w’imari, Nicolas Kazadi, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo irimo gusubiramo amasezerano y’amadorari miliyari 6 z’amadorari “y’ibikorwaremezo n’amabuye y’agaciro” hagati yayo n’abashoramari b’Abashinwa. Ni amasezerano yemereraga u Bushinwa gucukura amabuye y’agaciro nabwo bukubakira RDC ibikorwaremezo bitandukanye birimo imihanda ya gari ya moshi. Muri Gicurasi, Perezida Felix Tshisekedi […]

Cabo Delgado: Abaturage bahunze bari gusubira mu byabo ku bwinshi

cabo.jpg

Abaturage bari barahunze ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, bari gusubira mu ngo zabo ku bwinshi, nyuma y’ubukangurambaga bw’inzego z’umutekano z’iki gihugu n’iz’u Rwanda zigizwe n’abasirikare n’abapolisi. Amafoto dukesha RBA yerekana aba baturage barimo abagabo, abagore n’abana bari gufashwa hifashishijwe amakamyo y’igisirikare hamwe na bisi (buses), bitwaje ibikoresho byo mu rugo birimo […]

Ibice bimwe by’igihugu bishobora kwibasirwa n’amapfa nk’ayo mu 2016 – Meteo Rwanda

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe kiravuga ko ibice bitandukanye by’intara y’iburasirazuba n’intara y’Amajyepfo bishobora kwibasirwa n’uruzuba rukabije nk’urwo mu 2016, 2010 no mu 1996. Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatanu ushize, itariki ya 27 Kanama, ubwo iki kigo cyasohoraga iteganyagihe ry’imvura ry’ukwezi kwa Nzeri kugeza Ukuboza 2021. Uruzuba rukabije rwo mu 2016 nirwo u Rwanda rwagize rurerure […]

Uganda: Umunyamakuru afunzwe azira kurarana n’impunzi zavuye muri Afganistan

Umunyamakuru w’igitangazamakuru Deutsche Press Agentur cyo mu Budage, Henry Waswa yatawe muri yombi azira kurarana n’impunzi zaturutse muri Afghanistan muri hoteli yitwa Imperial Resort Beach Hotel iri i Kampala. Ibitangazamakuru byo muri Uganda bivuga ko Waswa w’imyaka 60 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021, ubwo byari bimaze kumenyekana ko […]

Tom Cruise yibiwe imodoka mu ifatwa ry’amashusho ya Mission: Impossible 7

Ubwo hari harimo gukinwa filimi ya « Mission : Impossible 7 » mu Bwongereza, umukinnyi w’imena w’iyi filimi, Tom Cruise yibwe imodoka y’agaciro ya BMW yari irimo ibintu bye n’abamwegereye bifite agaciro k’ibihumbi bisaga 100 by’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza. Iyi modoka ya Tom Cruise yibiwe aho yafatiraga amashusho y’igice cya karindwi cya Mission: Impossible mu […]

Kwinjiza abari intagondwa za IS muri FADM byafasha mu kurwanya iterabwoba_Umusesenguzi

Umusesenguzi mu by’umutekano akaba n’umwarimu muri kaminuza ya California, Prof. Kai M. Thaler avuga ko kwinjiza mu ngabo za Mozambique (FADM) abahoze ari intagondwa zegamiye kuri IS (Islamic State) zikorera muri Cabo Deglado, byatanga umusanzu ukomeye mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba. Prof. Thaler mu busesenguzi bwe bwasohotse muri Washington Post ku wa 27 Kanama 2021, yasobanuye […]

Rusizi: Umukecuru warokotse Jenoside arembeye mu bitaro bya Gihundwe nyuma yo gukomeretswa bikomeye na gerenade

Nyandwi Marie aho arwariye mu bitaro bya Gihundwe aravuga ko yumva amerewe nabi cyane.

Nyandwi Marie w’imyaka 64 y’amavuko, wo mu mudugudu wa Gahinga,akagari ka Kigenge,mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi,warokotse Jenoside yakorewe abatutsi, arembeye mu bitaro bya Gihundwe mu ri aka karere, nyuma yo guturikanwa n’igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade bikekwa ko cyari giteze imbere y’umuryango w’inzu ye mu gice cyerekera mu gikari ,kikamukomeretsa bikomeye […]

Burundi: Uwahoze ayobora CNDD-FDD yiyemeje gutaha nyuma y’imyaka 6 mu buhungiro

Uwahoze ari Perezida w’ishyaka CNDD-FDD, Jeremie Ngendakumana umaze imyaka 6 mu buhungiro mu gihugu cy’u Bubiligi, kuri iki Cyumweru, itariki 29 Kanama ategerejwe mu gihugu cye cy’u Burundi, aho avuga ko nta keza yabonye mu mahanga, ndetse uko yahabonye atari ko yahumvaga. “Nyuma y’imyaka itandatu mu buhungiro, ndizera ko igihe kigeze ngo ntahe, nkorere igihugu […]

Uganda yaba yaranze gutwara umurambo w’umuturage wayo warasiwe mu Rwanda

Leta ya Uganda biravugwa ko yabanje kwanga gutwara umurambo w’umuturage wayo, Justus Kabagambe w’imyaka 25 y’amavuko warasiwe mu Rwanda n’abashinzwe umutekano mu minsi 10 ishize. Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 18 Kanama 2021 ni bwo Kabagambe uzwi nka Kadogo yarashwe ahitwa mu Gitovu, Umurenge wa Kivuye w’Akarere ka Burera muri metero 500 […]

Rusizi: Yafatanwe amabalo 18 ya magendu y’imyenda ya caguwa n’inkweto

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda bashinzwe kurwanya abanyereza imisoro(RPU) bafashe amabalo 18 y’imyenda ya caguwa n’inkweto imiguru 30 byinjizwaga mu Rwanda mu buryo bwa magendu. Ibyo bicuruzwa byafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Gihundwe, Akagari ka Kamatita, mu midugudu ya […]

Impaka zabaye nyinshi muri RDC, ngo Perezida wabo yifotoreje inyuma y’uw’u Rwanda

Impaka zabaye nyinshi muri bamwe bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) nyuma yo kubona ifoto igaragaza Perezida wabo, FĂ©lix Tshisekedi ari inyuma y’uw’u Rwanda, Paul Kagame. Iyi foto igaragaza aba bakuru b’ibihugu, Shanseliyeri Angela Merkel, Perezida Macky Sall wa SĂ©nĂ©gal, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Alpha CondĂ© wa Guinea, Mousa Faki […]