Nyandwi Marie w’imyaka 64 y’amavuko, wo mu mudugudu wa Gahinga,akagari ka Kigenge,mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi,warokotse Jenoside yakorewe abatutsi, arembeye mu bitaro bya Gihundwe mu ri aka karere, nyuma yo guturikanwa n’igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade bikekwa ko cyari giteze imbere y’umuryango w’inzu ye mu gice cyerekera mu gikari ,kikamukomeretsa bikomeye ukuguru kw’iburyo n’ibindi bice by’umubiri, kikanakomeretsa byoroheke umukobwa we hafi y’umutima,iperereza rikaba rikomeje ngo hamenyekane amakuru nyayo kuri ubu bugizi bwa nabi.
Mu kiganiro na Bwiza.com ubwo yamusuraga aho arwariye mu bitaro bya Gihundwe, Nyandwi Marie yavuze ko byamubayeho mu ma saa kumi n’igice z’umugoroba wo ku wa 27 Kanama ubwo yari atashye avuye kwivuza mu kigo nderabuzima cya Giheke akahahurira n’umukobwa we wari wagiye ahandi hantu, mu gushaka icyo bararira kuko muri uru rugo ahabana n’uwo mukobwa we uhafite abana 5, bashaka imyumbati batunganya ngo ijye gusheshwamo ubugari bakuraho ubwo bararira, aba yicaye ku ibaraza ry’inzu mu gikari aho asanzwe yicara ari mu mirimo yo mu rugo cyangwa aganira n’abamusuye.
Avuga ko umukobwa we Nikuze Hilarie babana aho mu rugo amaze kumuzanira iyo myumbati,asubiye mu nzu kuzana umufuka uzajya ushyirwaho imyumbati bamaze gutunganya, yahise yumva ikintu gituritse,nta kindi yamenye kuko yahise yumva yangiritse cyane, yongeye kumva ibimubaho amaze guhabwa ubuvuzi bw’ibanze mu kigo nderabuzima cya Giheke mbere yo kujyanwa mu bitaro bya Gihundwe aho Bwiza.com yasanze arwariye.

Ati’’ Ibyambayeho ejo bisa n’ibimaze iminsi bitegurwa kuko mu kwezi kwa 3 ubwo najyaga gusura umwana wanjye uba mu karere ka Nyagatare mu burasirazuba , bahengera ndahari bantwarira inka ariko ku bw’amahirwe iza kuboneka, kuva mu ntangiriro z’uku kwezi abantu batangira kujya banyibira ubwatsi,bakandandagurira imigozi y’ibijumba nari nateye mu kwa 5, simenye abo ari bo, mu cyumweru gishize bantwarira ibigori byari biri hejuru ku rubaraza rw’inzu ku buryo ntawapfaga kumenya aho biri, none dore n’ibi byaraye bimbayeho.’’
Yongeyeho ati’’ Merewe nabi cyane kuko akaguru k’iburyo icyo gisasu cyagashwanyaguje, simbasha kugaterura, ndajya kukegura nkumva amagufa yose arajegera, cyari cyagacukuye ariko abaganga bari kunyitaho mu buryo bushoboka bwose, ahandi nari nakomeretse ni ku kuboko kw’ibumoso no mu gatuza hafi y’umutima ariko ho ndumva imisonga yateragamo igenda igabanuka.’’
Avuga ko amahirwe ari uko kitageze mu nzu kuko yari iryamyemo abuzukuru be 2,abandi bagiye kwiga, ariko ko bikimubereye urujijo niba iyo gerenade yaratewe cyangwa yari itabye aho imbere y’umuryango,akavuga ariko ko uko abibona abona ari uwayiteye kuko aho hantu yahoraga ahanyura akahakora isuku kandi amaze imaka irenga 10 ahimukiye,ku buryo iyo iba ihatabye batari kubura kubona nibura aho uwayitabye yacukuye ayitaba.
Ati’’ Nkeka ko ari uwahagaze ku mukingo akayidutera kuko nturiy umukingo muremure, iwanjye ntihakunda no guca abantu benshi, kuko aho cyacukuye giturika dusanzwe tuhakorera imirimo, ahari kuko ntazi iby’ibisasu wasanga cyari gitabye,ariko uburyo byagenze numva ari nk’uwakinteye. Ibindi cyangije ni amabati y’inzu cyatobaguye ku gice cy’ibaraza n’umukobwa wanjye cyakomerekeje munsi y’ibere hafi y’umutima,kikanamukomeretsa buhoro umunwa n’intoki, ariko inkoko nsanzwe ngaburirira hafi aho kuko zihirirwa zo nticyazigezeho.’’
Ku baba babihuza no kuba yararokotse Jenoside yakorewe abatutsi, kikaba cyaba ari igikorwa kijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside,ati’’ Sinahita mbihuza, ntegereje icyo iperereza rizagaragaza kuko nsanzwe mbanye neza n’abaturanyi, ndi umujyanama w’ubuzima, nkagira igikoni cy’umudugudu kibarizwamo abana benshi bose bagira iminsi baza tukabitaho bikagenda neza, nubwo ntamenya niba abanyiciye umugabo muri Jenoside baba banshaka,ariko jye mbona ntabihuza kuko twari dutekanye rwose. Ubwo inzego z’umutekano ni zo zizagaragaza ikibyihishe inyuma kindi ntazi.’’
Uhagarariye AVEGA muri aka karere Mukamurenzi Faina,na we yavuze ko nka AVEGA batahita bahuza ibyabaye kuri mugenzi wabo n’ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside batarabona icyo iperereza rigaragaje kuko uretse ibikorwa bimwe na bimwe bya vuba byagiye biba ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi nko kubatemera insina byabaye umwaka ushize, nta bindi bidasanzwe byababagaho ku buryo n’ibi byashyirwa muri urwo rwego.
Ati’’ Nka AVEGA ntacyo twahita tubitangazaho natwe dutegereje ikizava mu iperereza,kuko urabona aho igihe kigeze,aramutse ari ushaka kubikora aba yarabikoze kera,kandi haramutse hari n’ikibyihishe inyuma,ntacyo twahita dutangaza kuri ibyo kuko muri rusange nta kibazo cyari gihari,twibwaga nk’abandi,uretse umwaka ushize ko ari ho hagaragaye abagiye batemagura insina ariko ibyo byarakurikiranywe birakemuka, mureke dutegereze iperereza ni ryo rizaduha ukuri.’’
Ubwo Bwiza.com yageraga mu rugo mu mudugudu wa Gahinga aho iki gikorwa cyabereye, yasanze hari aho iki gisasu cyacukuye imbere y’umuryango ujya mu gikari,umuntu yerekeza gikoni n’ibiraro by’inka,umuyobozi w’uyu mudugudu Hamure Innocent na we wari uhari, asaba abaturage gutuza no gukomeza kubumbatira umutekano wabo,bakirinda impuha ibindi bakabirekera ababishinzwe.
Ubwo Meya Kayumba Ephrem Bwiza.com yamubazaga kuri iki kibazo, mu butumwa bugufi yagize ati’’ Wabibaza inzego z’umutekano.’’
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba, CIP Karekezi Twizere Bonaventure, yemeje aya makuru avuga ko ari igisasu cyari gitabye aho imbere y’umuryango. At’’ Ni byo,gerenade yamuturikaniye ahantu yari itabye mu gikari, bigaragara ko yari ihamaze igihe ,imvura yagwa ikagenda ikuraho igitaka,yaturitse kubera ko bayikubiseho umupanga bashishaga inkwi ntabwo yigeze iterwa mu rugo. Ababihuza no kuba uwo mukecuru yararokotse Jenoside yakorewe abatutsi ntaho bihuriye.’’

Yakanguriye abaturage gushishoza bakagira amakenga ku kintu cyose kigaragara ko ari icyuma gishaje bakirinda kugikinisha cyangwa kugitoragura,bakabanza kubibwira inzego zishinzwe umutekano,hirindwa ingaruka gishobora guteza.
Hari hashize hafi ukwezi, ubwo yashyikirizaga abakuru b’imidugudu telefoni bohererejwe na perezida Kagame, Meya Kayumba Ephrem avuze ko hari impungenge ko haba hari imbunda cyangwa ibindi bikoresho bihungabanya umutekano byaba bikibitse mu baturage, aho yabasabaga gufasha guhashya ababa bashaka kwangiza umutekano w’abaturage,aho babonye ufite imyitwarire idasanzwe cyangwa ingendo zikemangwa agatangirwa amakuru hakiri kare.
Kuva muri 2019 muri aka karere hagiye hagaragara ibikorwa bihungabanya umutekano,nk’abitwikiraga ijoro bakarasa nk’uko Meya Kayumba Ephrem abivuga, ibikorwa byo gutwaika imodoka n’amangazini mu mirenge ya Nyakarenzo na Mururu,gutera gerenade mu mujyi rwagati wa Rusizi, kwicisha umugore imbunda mu murenge wa Gihundwe,n’imbunda zagiye zitoragurwa hirya no hino, ibyo byose uyu muyobozi akavuga ko bidakwiye gusubira muri aka karere.
Uru rugo rwaturikiyemo iyi gerenade ruri mu bilometero 2 gusa uvuye mu ishyamba ryigeze kuvugwaho kwicirwamo abagore barimo n’uwari utwite, rikaba ryaratemwe abagore bakagira agahenge, abatuye aka kagari baganiriye na Bwiza.com bakibaza niba ari ubundi bugizi bwa nabi bwaba bwadutse mu kagari kabo.



