cabo.jpg

Cabo Delgado: Abaturage bahunze bari gusubira mu byabo ku bwinshi

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bari barahunze ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, bari gusubira mu ngo zabo ku bwinshi, nyuma y’ubukangurambaga bw’inzego z’umutekano z’iki gihugu n’iz’u Rwanda zigizwe n’abasirikare n’abapolisi.

Amafoto dukesha RBA yerekana aba baturage barimo abagabo, abagore n’abana bari gufashwa hifashishijwe amakamyo y’igisirikare hamwe na bisi (buses), bitwaje ibikoresho byo mu rugo birimo ibiryamirwa, indobo n’amavarisi.
cabo.jpg

Mozambique yibasiwe n’ibikorwa by’iterabwoba by’iterabwoba by’umutwe wegamiye kuri IS muri Nyakanga 2021 yitabaje ingabo z’u Rwanda zigizwe n’abasirikare n’abapolisi bose hamwe 1000 mu guhangana nawo.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama, abasirikare b’u Rwanda bifatanyije na Mozambique bari bamaze gukura izi ntagondwa mu birindiro byose zari zarafashe, by’umwihariko mu karere ka Palma na Mocimboa da Praia, zihungira mu mashyamba.

Kuva ubwo, aba basirikare batangiye guhamagarira abaturage bari barahunze gusubira mu byabo, ari nako bakurikirana izi ntagondwa muri aya mashyamba; muri Mbau, Siri I na Siri II; bicamo zimwe, izindi bazirukanamo.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Col. Ronald Rwivanga yigeze gutangaza ko ibikorwa by’aba basirikare muri Mozambique biri mu byiciro birimo: gukura intagondwa mu birindiro, kuzikurikirana aho zahungiye zikicwa, gusaba abaturage gusubira mu byabo no kubaka inzego z’umutekano muri iki gihugu.
cabo2.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *