Leta y’u Rwanda yashyikirije iya Uganda umurambo w’umuturage wayo witwa Justus Kabagambe warasiwe mu Karere ka Burera mu minsi 10 ishize.
Uyu mucuruzi w’imyaka 25 y’amavuko uzwi ku izina rya Kadogo, yarashwe n’abashinzwe umutekano b’u Rwanda tariki ya 18 Kanama ubwo yari kumwe n’abandi 8 bikoreye kanyanga n’amavuta ya mukorogo. Bivugwa ko yagerageje kubarwanya.
Umurambo we wavanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Butaro muri aka karere, washyikirijwe Nelson Nshangabasheija uyobora Akarere ka Kabale.
Daily Monitor ivuga ko iki gikorwa cyabereye ku mupaka wa Gatuna, saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, ku masaha yo muri Uganda kuri uyu wa 29 Kanama 2021. Ni ukuvuga saa kumi n’igice mu Rwanda.


