Umugore witwa Larisse Uwiduhaye wo mu Mudugudu wa Kigwene, Akagari ka Kayonza mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi avuga ko amaze imyaka 10 atarabona umwana gusa ngo uwo yari agiye kwibaruka mu cyumweru gishize, yapfiriye mu nda kuko abaganga bo ku Kigo Nderabuzima cya Kayenzi, bamwimye imbangukiragutabara (ambulance) ngo imujyane ku Bitaro bya Remera-Rukoma aho abaganga bari bavuze ko ariho ari bubyarire neza. Uwiduhaye yavuganye na BWIZA aho ari mu Bitaro bikuru bya Remera-Rukoma, avuga ko yagiye kubyara kuwa 26 Kanama, agera ku Kigo Nderabuzima cya Kayenzi, saa tatu za mu gitondo, nyuma umuganga mu masaa munani, amubwira ko agomba kubyarira ku bitaro bikuru, ataha amuhaye taransiferi saa kumi mbere y’uko ataha. Uyu mubyeyi avuga ko ” Umuganga waje kumusimbura yarabimubwiye ko ngomba kujya ku bitaro bikuru akaba ariho mbyarira. Natwe twari twishyuye ambulance gusa bigera saa tatu nta kintu bari badufasha. Byageze saa saba ndaremba, nsaba umuganga ko bampa ambulance nkanjya i Rukoma ariko ntiyabikora, ngeze aho mpamagara umugabo mubwira ko numva meze nabi.” Umugabo we amaze kuhagera, Uwiduhaye avuga ko habayeho gutongana na muganga yatangarije BWIZA ko yitwa Mama Teta. Ati ” Umugabo yarahageze, abasaba ko niba batampa ambulance, bamwemerera akantwara kuri moto, ariko biranga. Yahise ajya kuri polisi ngo ababwire ikibazo twagize.” Uyu mugore avuga ko ubwo umugabo we yari amaze kugenda agiye kuri polisi, muganga Mama Teta yasigaye amubwira ati ” Genda ujye kureba umugabo wawe mu maguru hari kumurya. Kariya kagabo ari akanjye nagatumbagiza.” Umugabo wa Uwiduhaye, Muneza Jean de Dieu, yavuganye na BWIZA yemeza aya makuru. Yavuze ngo ” Ubwo nahageraga, umugore wanjye ni we wari umpamagaye. Nasanze amerewe nabi, mbonye batari kumufasha, nitabaza polisi. Ambulance barayiduhaye saa cyenda, tujya i Rukoma, basuzuma bwa mbere, hashize nk’iminota 30 bavuga ko umwana yapfiriye mu nda. Nta kindi kwari ukubaga umugore, bakamukiza.” Uyu muryango ushinja abaganga bo ku Kigo Nderabuzima cya Kayenzi uburangare bwatumye ubura umwana wabo. Umugabo ati ” Tumaze imyaka 10 nta mwanga tugira, uretse inda yavuyemo. Ni akarengane twagiriwe rwose, turasaba ko bariya baganga babiryozwa.” Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kayenzi, Vestine Ayinkamiye, yahakanye iby’ayo makuru. Ati ” Abantu bose tubakira neza. Nta kibazo bariya bantu bigeze bambwira ko bakiriwe nabi, baavuye kuri centre de sante nta kibazo. Nta bapolisi bampamagaye bambwira ko hari icyo kibazo.” Muganga Ayinkamiye avuga ko nta kibazo cy’uyu muryango yari yakira kandi ngo basanzwe bakira ababagana neza. Umuryango wa Muneza wo uvuga ko wagiye wumva abandi baturage mu bihe bitandukanye, bijujutira serivisi bahabwa n’Ikigo Nderabuzima cya Kayenzi.

4 Responses
Kamonyi: Umugore avuga ko yapfushije umwana yari ategereje imyaka 10 bitewe n’abaganga batinze kumuha ambulance
ariko nkababaganga leta ibabitsemo iki?bakwirukanye izo mburamumaro zihembwa imisoro yacu zarangiza zikica abantu!

Abaganga baramurangaranye nanjye nivuza gake ariko wibaza serivisi batanga ukumirwa tugatwara abarwayi kwa Firmin Gasarenda bihenze kandi dufite mutuel nanjye mperutse kujya kwivuza saa moya ariko nahavuye saa kumi kera twagira Dr Umwe akabaga ijoro ni amanywa akavura abataha saa.kenda bose babaga batashye ubu ni ukurarana narumiwe