abiy2.jpg

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ari mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali n’itsinda ayoboye kuri uyu wa 29 Kanama 2021 bageze mu Rwanda, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Ibiro bye byatangaje ko muri uru ruzinduko, Minisitiri Abiy ahura na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bikaba byitezwe ko bagirana ibiganiro birebana n’umubano w’ibihugu byombi.

Byagize biti: “PM Abiy Ahmed Ali n’itsinda ayoboye bageze i Kigali mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, ahuriramo na Perezida Paul Kagame.”

Amafoto dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu w’u Rwanda (Village Urugwiro) agaragaza ko Minisitiri Abiy n’itsinda bari kumwe ubwo bageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe, bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Minisitiri Abiy ageze mu Rwanda, avuye muri Uganda, aho yagiriraga uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe. Yahuye, anaganira na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
abiy2.jpg
abiy3.jpg
abiy4.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *