Umuturage witwa Dusabimana Claude utuye mu mudugudu w’Agatare mu kagari ka Karitutu, umurenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, arashinja Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari kwita umuryango we ibicengezi ndetse no kuwirukana mu kagari ayobora yitwaje ko atarishyura ubwisungane mu kwivuza.
Tariki ya 24 Kanama 2021, ahagana saa munani z’amanywa, umunyamakuru nyuma yo kumenya iki kibazo yasuye Dusabimana, ahasanga umugore we witwa Yankurije, amusobanurira ko bahawe iminsi ibiri kugira ngo babe bavuye muri aka kagari.
Yankurije yagize ati: “Navuye hano ngiye kugura agasukari nsanga umugabo wanjye bamwicaze. Gitifu yahise ambwira ngo madamu Bizahura nawe icara hano. Nahise mubwira ngo murafunga umugabo nanjye mufunge nari mpetse uruhinja rw’amezi atatu, nahise njya kugura isukari ngarutse nsanga arimo kubwira umugabo ngo mwaturumbutse iwanyu mujya hehe mwa bicengezi mwe?”
Yankurije avuga ko Gitifu yafashe umwanzuro wo kubirukana mu kagari kubera ko yamubwiye ko abise abacengezi.
Agira ati: “Gitifu yakoresheje inama abwira abaturage ko atwirukanye kubera ko ngo nakubajije impamvu yatwise abacengezi, kuko kuwa Kane washize babwiye nyir’inzu ngo bagiye kudusohora tubavire mu kagari ,turabasaba mutuvugire niba tugomba kuzira ko turi abakene bakatwita abacengezi.”
Umunyamakuru yategereje Dubaimana wari wagiye mu kazi, kugeza atashye saa kumi n’imwe. Na we yamusobanuriye ati: “Njyewe abanyerondo baje kumfatira mutuweli barikumwe na gitifu w’akagari ka Karitutu, ubundi noneho gitifu ati ubundi muva i Gisenyi mwajyaga hehe? Ubundi ntimwari abacengezi! Nta Jambo namusubije none umudamu yari avuye kugura isukari aba arabyumvise akamubwira ngo kubera iki ubwira umugabo wanjye gutyo? Nyuma yaremesheje inama ampa iminsi Ibiri ngo muvire mu kagari!”
Dusabimana Claude yakomeje avuga ko gitifu yamuhohoteye inshuro eshatu akamufunga azira kudahwitura inama arwaye, amwita umucengezi ndetse agafata icyemezo cyo kumwirukana mu mudugudu.
Yagize ati: “Yigeze kungira umuntu uhwitura inama ariko naje kurwara maze yohereza abanyerondo ngo babwire njye guhwitura ariko ndababwira ngo bamubwire ko ndwaye arangije arababwira ngo banjyane ku kagari,baranjyanye bandazamo nirirwamo mfungiye mu kagari ,narekuwe aruko avuze ati ‘Icyo kigoryi nimukireke n’ubundi ntacyo kitumariye ntigitanga n’amafaranga ya FPR, avuga ko navuye i Gisenyi ndi umucengezi, njyewe ku mutima ndababaye,kuwa kane ushize yabwiye nyiri inzu ngo ampaye iminsi Ibiri Kandi kuri ubu butaka ntabwo nemerewe kuhaba.”
Umuturage utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Bwiza.com ko babajwe n’uko Dusabimana yiswe umucengezi. Ati: “Gitifu yabonye umugore akamubwira ati icara iruhande ry’umugabo wawe, njye narigendeye ariko hashize umwanya umugore yaduciyeho arira ngo babise abacengezi, twese abantu b’abahashyi twahise tubona ko twese batubona nk’abacengezi, bati n’uriya ni umupagasi abayoboke iryo jambo bararikunda kuva kuri mudugudu kugeza kuri gitifu w’akagari, nimutuvuganire kuko n’imwe mwabona akarengane k’abahaha tumenye ko abapagasi ari abantu.”
Undi muturage yabwiye Bwiza.com ko mu nama gitifu yakoresheje abaturage biganjemo abari baje mu matsinda yo kuzigama yababwiye ko yirukanye Dusabimana n’umuryango we ku butaka bw’aho ayobora.
Umunyamakuru ku mugoroba wo ku wa kabiri kuwa 24 Kanama, ku wa Kane kuwa 26 Kanama no ku Cyumweru kuwa 29 Kanama 2021 izo nshuro zose yahamagaye Gitifu wa Karitutu, Dukuzumuremyi Donatha ntiyafata telefoni igendanwa ndetse ubutumwa bugufi yandikiwe ubwo twakoraga iyi nkuru yaratarabusubiza Kandi bwaranditswe kuwa 26 Kanama 2021. Amakuru Bwiza yahawe ni uko hari umuturage uyu muyobozi w’Akagari ka Karitutu yabwiye ko Dusabimana n’umugore we ko bamuteje itangazamakuru .
Muhamya Amani, Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhazi, yasabye Dusabimana kugana umurenge akamugezaho ikibazo cye. Agira ati: “Ubu ntabwo nabivugaho. Iyo umuturage yagize ikibazo ku rwego runaka iyo kitakemutse akizamura ku rwego rwisumbuye. Ubwo rero inama wamugira nuko akizamura ku rwego reach rw’umurenge kuko ntabwo yigeze akitugezaho.”
Andi makuru avuga ko abanyerondo n’umwe mu bayobozi bigeze kwinjira mu nzu ya Dusabimana mu buryo butemewe saa saba z’ijoro, bakabyutsa abana bakabarambika hasi, bagasasura uburiri ndetse bakanabangiriza ibintu baregera ubuyobozi ntububakemurire ikibazo. Impamvu yo guhohotera inshuro zose bavuga abayobozi bitwaza ko ari abacumbitsi badatuye.

10 Responses
Rwamagana: Gitifu arashinjwa kwita umuryango ‘ibicengezi’ no kuwirukana mu kagari
Njye mbona icyihutirwa aruko uwo gitifu
Yahagarikwa byihutigwa
Nyuma agakurikiranwa n’amategeko y’urwanda
Kandi agahanwa be nabo bajyanye kwangiriza ibintu byuwo muturage.
Uwo ntakwiriye kuba umuyobo.
Nnese,umuturage haraho akumiriwe mugihugu??
Agité gutura Aho ashaka hose mugihu cya mubyaye.
Uwo gitifu arimo gucafuzz igihugu mugihe arimo kuvangura bene kanyarwanda.
Nsabako inzego zigihugu ko zakurikirana icyo kibazo cyuwo muturage vuba na bwango. Nibyaba ngombwa na nyakubahwa Paul kagame ahagurukire icyo kibazo cyivangura uwo muvunamuheto ngo ni gitifu atangiye kuzana muri bene kanyarwanda.
Murakoze
.

Ubwo muzampa igisubizo nimba uwo muturage azaba yakemuriwe ikibazo

Mukomeze mubikurikirane
Uwo muryango urenganurwe.

Uyu mu gitifu akurikiranwe kuko uretse nuyu yahohoteye hari nabandi nange ndamuzi

Ahasigaye ngo Mu Rwanda Abaturage Bose Bafite Umutekano! Ubu se uyu Abonye Aho ahungira ntiyahunga Umutekano Muke Aterwa nabitwaza Umwanya bahabwa badakwiriye cyane cyane mu burasirazuba ho Bimakaje irondakarere n’irondakoko n’indi mico idahuye n’ibyo Leta yacu y’Ubumwe ivuga ko Umunyarwanda afite uburenganzira bwo kuba ahw’ashatse none Gitifu Aratanga amasaha 24 kuba umukiga yita interahamwe batakimubreye kubutaka, Nyamara Niba Abanyarwanda bafite
Umutekano nugere kuri Bose,