Hakuzimana Rashid ntiyumva ukuntu RIB imuhamagaza ngo yitabe ‘ejo’

Sangiza iyi nkuru

Hakuzimana Abdul Rashid ukunze kumvikana akora ubusesenguzi kuri politiki y’igihugu, ntiyumva ukuntu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumuhamagaza ngo yitabe ejo rutamuhaye umwanya wo kwitegura, anashake umunyamategeko umwunganira.

Kuri uyu wa 31 Kanama 2021 ni bwo Umugenzacyaha Jules Mutabazi yoherereje Hakuzimana urwandiko rumuhamagaza, bigaragara ko rwamugezeho saa munani n’iminota 14 z’igicamunsi, amusaba kwitaba “ku biro bikuru by’ubugenzacyaha (RIB HQs) bikorera mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura ku itariki ya 01/09/2021, saa yine za mu gitondo.”

Uru rwandiko yarwakiriye nyuma y’aho ngo yari yahamagawe n’umuntu uvuga ko ari umukozi wa RIB ngo yitabe ku cyicaro rw’uru rwego gusa, akanga kwitaba kubera ko yahamagawe mu buryo budakurikije amategeko.

Hakuzimana ukomoka mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, ubu akaba atuye mu Kagari ka Cyivugiza, Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, yasobanuriye Primo TV ko bidasanzwe gumamagazwa ngo yitabe ku munsi ukurikiye uwo yakiriyeho urwandiko.

Yagize ati: “Muri RIB ya Kinigi, bashyiramo intervale y’icyumweru cyangwa se iminsi itatu. Ariko ngo uzaze ejo. Ubu se iyo baza bakambura, urumva muri administration ya RIB bateganyije mu buryo bukwiye?”

Akomeza ati: “Nshobora kwitaba ejo, nkagenda nkumva, ariko nawe uri kumva ko atari byo…Erega tworoherane Abanyarwanda! Ubu se Isi irarangira ejo ku buryo banyoherereza convocation, ngo ‘uzitabe ejo’? Habamo intervale buri gihe.”

Hakuzimana avuga ko atazi impamvu yamahagajwe, cyane ko ngo nta kibazo afitanye n’abaturanyi. Gusa arakeka ko impamvu y’ihamagazwa rye ari ikibazo yigeze kugirana n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, ubwo yamwandikiraga ibaruwa amusaba kwegura, amushinja kunanirwa inshingano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *