Ikipe y’umupira w’amaguru Amavubi igiye guhabwa akayabo ka miliyoni hafi 350 kubera kwitwara neza muri CHAN

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kugera muri ¼ cy’irangiza cy’amarushanwa y’Afurika y’abakinnyi bakina mu bihugu byabo, ikipe y’u Rwanda igiye guhabwa akayabo ka Miliyoni 348 z’ibihembo n’mashimwe.
Hagiye gutangwa amafaranga y’u Rwanda agera muri miliyoni 99 yo gushimira abakinnyi b’Amavubi n’abandi bari bafite ibyo bashinzwe muri iyo kipe (staff) nyuma yo kugera muri ¼.
Ikipe y’u Rwanda muri ¼ yasezerewe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mukino wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera mu mpera z’icyumweru, warangiye itsinzwe 2 kuri 1.
Ni nyuma y’aho ikipe yose yitabiriye irushanwa rya CHAN ya 2016 yagenewe ibihumbi 100 by’amadorali ya Amerika (hafi miliyoni 74 z’amafaranga y’u Rwanda) naho amakipe yose yagarukiye muri ¼ harimo n’u Rwanda azabona ibihumbi 175 by’amadorari (hafi miliyoni 130 z’amafaranga y’u Rwanda).

Amavubi
Ikipe y’Amavubi nyuma yo gutsinda Cote d’Ivoir ibyishimo byari byose

Ibihumbi 175 by’amadorari biziyongeraho ishimwe rya Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo (MINISPOC) ringana na miliyoni 99.
Amakuru aturuka muri MINISPOC avuga ko ikipe y’igihugu Amavubi nyuma yo kugarukira muri ¼ muri gahunda Minispoc yashyizeho yo gushimira amakipe yitwaye neza buri mukinnyi w’Amavubi witabiriye CHAN azabona miliyoni 3.
Yagize ati “ buri mukinnyi uko bose ari 23 ndetse n’abagize Staff y’ikipe y’igihugu buri umwe azabona miliyoni 3”.
Avuga ko mu gihe kitarambiranye amafaranga y’aba bakinnyi azaba yageze ku makonti yabo kuko ibisabwa byamaze gutunganwa.
Abakinnyi bazahabwa iri shimwe
Abazamu
Eric Ndayishimiye (Rayon Sports), Olivier Kwizera (APR FC), Jean Claude Ndori (APR FC).
Ba myugariro
Michel Rusheshangoga (APR),Fitina Ombolenga (Kiyovu),Celestin Ndayishimiye (Mukura VS),Mwemere Ngirinshuti (Police FC),Faustin Usengimana (APR FC),Abdul Rwatubyaye (APR FC),Emery Bayisenge (APR FC),Fiston Munezero (Rayon Sports)
Abakina hagati
Yannick Mukunzi (APR FC),Djihad Bizimana (APR FC),Rachid Kalisa (Police FC),Hegman Ngomirakiza (Police FC),Amran Nshimiyimana (Police FC),
Ba rutahizamu
Dominique Savio Nshuti (Rayon Sports), Innocent Habyarimana (Police FC), Jean Claude Iranzi (APR FC), Jacques Tuyisenge (Police FC),Yussufu Habimana (Mukura VS),Ernest Sugira (AS Kigali)Dany Usengimana (Police FC).
Staff y’ikipe y’igihugu Amavubi igizwe n’abantu icumi nayo izabona kuri ayo amafaranga anagana miliyoni 30 kuko buri umwe azabona miliyoni esahatu wongeyeho miliyoni 69 z’abakinnyi yose akaba ari 99,000,000.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *