Uganda yajugunye ku mupaka Abanyarwanda batandatu banegekaye

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi bo ku ruhande rwa Uganda kuri uyu wa 1 Nzeri 2021 bajugunye ku Mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, abagore babiri, abagabo bane b’Abanyarwanda, bigaragara ko bafite intege nke z’umubiri.

Aba Banyarwanda bageze ku mupaka ahagana saa saba z’igicamunsi, bakavuga ko bari bamaze ukwezi bafungiwe ahantu hatandukanye harimo i Mbarara, bashinjwa kuba intasi z’ u Rwanda nk’uko Virunga Post ibitangaza.

Umwe muri abo bagabo ati ” Najyanywe kuri sitasiyo ya polisi nyuma banjyana Mbuya kuri CMI. Nashinjwe kuba intasi.”

Avuga ko ubwo yari Mbuya yabonye abandi Banyarwanda benshi bafunzwe, bakorewe iyicarubozo.

Aba baturage bakiriwe n’ u Rwanda, bapimwa Covid-19 aho babiri bayisanzwe. Itsinda ryose ryabaye rishyizwe mu kato.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *