Burundi: Hongeye kugabwa igitero cy’abitwaje intwaro

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2016, abantu 7 barimo abapolisi batatu bakomerekeye mu gitero cyagabwe mu ntara ya Bururi, muri hoteli bita “Phoenicia”.
OP1 Pierre Nkurikiye, umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, avuga ko icyo gitero cyabaye ahashyira saa munani z’ijoro abantu babiri binjira muri iyo hoteli barasa urufaya rw’amasasu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu bakomerekeye muri icyo gitero harimo icyegera cy’umukuru w’igipolisi mu ntara ya Bururi, ushinzwe iperereza muri iyo ntara hamwe nushinzwe kurinda umutekano w’uyu ushinzwe iperereza.
OP1 Pierre Nkurikiye akomeza avuga ko icyo gitero ari icy’iterabwoba, by’umwihariko mu bantu 20 batawe muri yombi bakeka ko abo babiri baba babarimo.
Kuva muri Mata umwaka ushize ubwo mu Burundi hatangiraga imvururu zishingiye kuri politiki hagiye humvikana igabwa ry’ ibitero rya hato na hato ry’abitwaje ibirwanisho, hakaba hari haciye kabiri bitumvikana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *