Muhanga: Umuyobozi wa gereza yibukije abahawe imbabazi kwitwararika batazongera gufungwa

Sangiza iyi nkuru

Abagororwa 48 bari bafungiye muri Gereza ya Muhanga bamaze gufungurwa by’agateganyo, muri 814 bagomba gufungurwa mu gihugu hose.

Iri fungurwa ryabaye nyuma y’ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri yo ku wa 09/12/2016 yemeje iteka rya Perezida wa Repuburika mu bubasha ahabwa n’itegeko nshinga ryo gufungura abagororwa ku gice cy’igifungo bakatiwe n’inkiko.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iri fungurwa kandi riri mu ibaruwa ya Minisitiri w’Ubutabera yohererejwe urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa n’abayobozi b’amagereza yo mu Rwanda kugira ngo barekure abahawe imbabazi nk’uko urutonde rwabo ruri mu igazeti ya Leta no14/12/2016.

Bamwe mu barekuwe bo muri Gereza ya Muhanga bavuga ko bashimira Leta y’Ubumwe yabatekereje nk’abandi banyarwanda, kandi ko bamaze kugororoka ku buryo bagiye gutanga umusanzu wabo mu muryango nyarwanda.

Ntivuguruzwa Randuard avuga ko yari afungiye icyaha cy’ubujura nyuma yo gukatirwa umwana n’igice akaba atarigeze asurwa kuko umugore n’abana be batanu yasize bameneshejwe n’umuryango.

Agira ati, “Narahombye cyane urumva abana batanu barorongotanye ni agahinda, babayeho nabi sinarenganya umugore kuko ntacyo yari kunsuza kandi yita kuri abo bana”.

Ntivuguruzwa avuga ko usibye kugororoka yanamaze kwigira imyuga itandukanye muri gereza aho agiye gutaha akihangira umurimo wo kudoda inkweto bityo agatana burundu n’ubujura bwatumye akatirwa imyaka ibiri.

Akintama Peresi wo mu karere ka Nyanza wari ufungiye kwiyicira umugabo atabigambiriye avuga ko yahoraga akubitwa n’umugabo we baza kurwana amukubita akamamiyo mu mutwe yitaba Imana.

Akintama avuga ko yaburaga iminsi itatu ngo arangize igifungo cye cy’imyaka ibiri yakatiwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica atabigambiriye.

Akintama avuga ko Gereza yatumye umuryango yasize ubaho nabi dore ko abana bane bataye amashuri, babiri bakajya kurerwa kwa ba nyirakuru nyuma yo gupfusha se nyina agafungwa.

Agira inama ababyeyi kwirinda amakimbirane kuko usibye kuba yabahekura, amakimbirane agira ingaruka mbi ku burere bw’abana babo nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’akarere ivuga.

Agira ati, “Ndagira inama abagore bagenzi banjye kudahubuka ngo barwane n’abagabo babo ahubwo ko igihe babona bigiye kubaho babahunga”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]csm_bamwe_mu_bagororwa_barekuwe_d2f8abb97c

Abagororwa 48 bafunguwe mu Karere ka Muhanga bafite igihano kinini akaba yari yarakatiwe imyaka 10 uwa mikeya akaba yari yarakatiwe umwaka umwe ku byaha bisanzwe birimo, ubwicanyi, ubujura bwa kiboko, gukuramo inda n’ibindi.

Umuyobozi wa gereza ya Muhanga Rudakubana yibukije abagororwa ko imbabazi bahawe atari izo kwigamba ahubwo bagomba kwitwararika ku bindi byaha kuko iyo uwahawe imbabazi yongeye gukora icyaha yongera agafungwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *