Akarere ka Nyarugenge kabonye Umuyobozi mushya w’Inama Njyanama yako wamaze no kurahirira inshingano ze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 17 Ukuboza 2016.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bwana Antoine Mutsinzi watowe, yari asanzwe ari umujyanama anakuriye komisiyo y’ubukungu muri iyi njyanama n’ubundi y’Akarere ka Nyarugenge, akaba yasimbuye ku buyobozi bwa Njyanama Hon. Isaac Munyakazi uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi.
Umuhango w’irahira ry’Umuyobozi mushya w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyarugenge ukaba wanitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Monique Mukaruliza n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minaloc, Odette Uwamaliya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




