Russia: Minisitiri yapfuye ari gutabara uwaguye mu mazi

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri wari ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu Burusiya, Yevgeny Zinichev kuri uyu wa 8 Nzeri 2021 yapfuye ari gutabara umufotozi witwa Alexander Melnik wari waguye mu mugezi mu mujyi wa Norilsk.

Ibiro ntaranamakuru by’Abongereza, Reuters bivuga ko Minisitiri Yevgeny usanzwe ari inshuti ikomeye ya Perezida Vladimir Putin yari yagiye muri uyu mujyi gukurikirana imyitozo ya gisirikare.

Minisiteri y’Ubutabazi yavuze ko yaje kubona Melnik wateguraga icyegeranyo cy’amashusho muri aka gace, yanyereye ku ibuye agwa mu mugezi, Yevgeny na we mu buryo butunguranye asimbukiramo kugira ngo amukuremo, birangira na we apfuye.

Iyi Minisiteri yagize iti: “Yevgeny yagerageje gukuramo Alexander, asimbukiramo ariko ku bw’amahirwe make, bombi bapfuye nyuma yo kugwa ku kibuye kinini mu mugezi wo ku musozi.”

Minisitiri Yevgeny wari ufite imyaka 55 y’amavuko yakoze iyi nshingano mu 2018. Yigeze gukorera inzego zishinzwe umutekano muri iki gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *