Ibyo sinshaka kubijyamo kuko Kagame ntawe uri hano, ntabwo uri urukiko_Museveni asubiza umunyamakuru
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yirinze kugira icyo atangaza ku cyaba cyarabaye intandaro y’umwuka mubi hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, asubiza uwari ubimubajijeho ko atari urukiko ngo abe amuburanisha. Museveni yirinze kugira byinshi atangaza kuri iyi ngingo, mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umunyamakuru Marc Perelman wa Televiziyo ya France 24. Ni ikiganiro Perezida Museveni […]
U Rwanda rwatanze ikamyo ya Scania yibwe muri Afurika yāEpfo

Polisi mpuzamahanga (INTERPOL), ishami ryāu Rwanda yatanze ikamyo ya Scania Tandem yibwe muri Afurika yāEpfo mu mwaka ushize. Urwego rwāIgihugu rwāUbugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko iyi kamyo yafatiwe ku mupaka wa Rusumo yinjira mu Rwanda. Yashyikirijwe nyirayo usanzwe ari umushoramari wo muri Afurika yāEpfo, Andre Hannekom. Muri iki gikorwa cyo gutanga iyi kamyo, u Rwanda rwari […]
Umurundikazi yandikiye amateka akomeye mu Busuwisi

Umurundikazi ukina umukino wo kwiruka, Francine Niyonsaba, amaze kwandikira amateka akomeye mu irushanwa rya Diamond League i Zurich mu Busuwisi, yegukana umwanya wa mbere mu kwiruka ku ntera ya metero 5000. Kuri iyi ntera, Francine wāimyaka 28 yāamavuko yirutse iminota 14, amasegonda 28 nāibice 98 asize abarimo Umunyakenyakazi wa mbere ku Isi mu kwiruka ku […]
Cristiano Ronaldo yatamajwe n’umunyamiderikazi baryamanye
Umunyamiderikazi w’umunya-Portugal Natacha Rodriguez, yatangaje ko yaryamanye na rutahizamu Cristiano Ronaldo none akaba yaramukumiriye ku mbuga nkoranyambaga zose. Rodriguez yavuze ko yaryamanye na Cristiano nyuma y’amezi abiri bandikirana, bikaba byari nyuma gato y’uko uyu mukinnyi mushya wa Manchester United yari amaze guhura na Georgina Rodriguez usanzwe ari umugore we. Yabwiye The Sun ati: “Byari saa […]
Russia: Minisitiri yapfuye ari gutabara uwaguye mu mazi
Minisitiri wari ushinzwe ibikorwa byāubutabazi mu Burusiya, Yevgeny Zinichev kuri uyu wa 8 Nzeri 2021 yapfuye ari gutabara umufotozi witwa Alexander Melnik wari waguye mu mugezi mu mujyi wa Norilsk. Ibiro ntaranamakuru byāAbongereza, Reuters bivuga ko Minisitiri Yevgeny usanzwe ari inshuti ikomeye ya Perezida Vladimir Putin yari yagiye muri uyu mujyi gukurikirana imyitozo ya gisirikare. […]
Rwamagana: Guverineri yasabye ba Gitifu gukuramo amakote bakambara bote, bakajya mu bukangurambaga bwa mituweli
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yahaye umukoro abanyamahanga nshingwabikorwa b’imirenge mu karere ka Rwamagana wo gushaka uburyo bakwesa umuhigo wa mituweli, anasaba by’umwihariko ba gitifu bo mu mujyi gukuramo ikote n’intweto z’abasirimu bakambara bote bakegera abaturage bakabafasha kwishyura ubu bwisungane mu kwivuza. Mu nama mpuzabikorwa yateguwe n’akarere ka Rwamagana yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki […]
PAC yabajije WASAC amabanga ifitanye na MINECOFIN
Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze yāumutungo wa leta (PAC) yasabye ikigo cyāigihugu gishinzwe amazi isuku nāisukura (WASAC) ibisobanuro byāibibazo bijyanye nāimicungire mibi yāumutungo, ivuga ko yabwirwa amabanga ari hagati y’iki kigo na Minisiteri yāimari nāigenamigambi (MINECOFIN). Ivuga kuri iki kibazo, kuri uyu wa 8 Nzeri 2021, ubwo WASAC yasabwaga ibisobanuro, PAC yavuze ko ikeneye kumenya iby’ayo […]
Muhanga: Umucungamutungo arashinjwa kunyereza umutungo wa SACCO Inyumba
Ku wa 6 Nzeri 2021, Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwashyikirijwe dosiye iregwamo Umucungamutungo wa SACCO Inyumba ya Kayumbu, ukekwaho icyaha cyo kunyereza umutungo nāicyo gukoresha inyandiko mpimbano, mu gihe Perezidante wāiyo SACCO we akekwaho icyo kutamenyekanisha icyaha cyāubugome. Kuva mu kwezi kwa 12/2020 kugeza mu kwezi kwa 04/2021, umucungamutungo wa SACCO Inyumba ya Kayumbu […]
Umukecuru yishe umusaza w’imyaka 99 amukase ingoto
Margaret Wanjiru w’imyaka 65 akurikiranweho icyaha cyo kwica umugabo we Ndungu Magachia ufite imyaka 99 y’amavuko, mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021, ku isaha ya saa moya n’igice mu gace kitwa Kagumo mu majyepfo ya Kenya. Polisi yo muri aka gace ivuga ko byatangiye uyu mukecuru atongana n’umwuzukuru we wari wagaburiye […]
Zimbabwe: Abakozi ba leta bahitishijwemo kwikingiza cyangwa kwegura
Mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira ryāicyorezo cya Covid-19, Leta ya Zimbabwe yarushijeho gukaza ingamba kuri uyu wa Kabiri isaba abakozi ba leta, cyane cyane abarimu kwikingiza bakwanga bakegura ku mirimo yabo kugira ngo abantu barusheho kwitabira kwikingiza. āNiba ukoreshwa na guverinoma, mu rwego rwo kurengera abandi ndetse n’abo ukorera, ikingize. ā uyu ni Minisitiri […]
Mozambique: Abahunze ibyihebe ngo bakwa igitsina kugira ngo bahabwe imfashanyo
Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu (Human Right Watch), uravuga ko mu gihugu cya Mozambique hongeye kugaragara ibirego by’abagore bahohoterwa ndetse bakanasabwa kubanza gukoreshwa imibonano mpuzabitsina, kugira ngo babashe guhabwa imfashanyo. Ni ihohoterwa rikorerwa abavuye mu byabo kubera ibitero by’imitwe yitwaje intwaro imaze igihe yarayogoje intara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique. Umugore w’imyaka […]
Umuyobozi wa station ya polisi muri Mbarara yishwe nāabantu bitwaje intwaro
Abagizi ba nabi batamenyekanye, bitwaje imbunda nāimihoro, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri bishe ukuriye station ya polisi ya Ruharo, mu Mujyi wa Mbarara mu gihugu cya Uganda. Samson Kasasira, umuvugizi wa polisi muri Rwizi, yavuze ko uwishwe ari Richard Agaba wari uri mu kazi ubwo yagwaga mu gico cyāabagizi ba nabi bari bitwaje […]
RIB yavuze uko abasangiye na Jay Polly bamerewe, umwe ashobora guhuma
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko ruri gukora iperereza ku mfungwa yaba yarakoze, ikanaha uruvange rw’ikinyobwa cyahitanye umuhanzi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly mu gihe abo bagisangiye bamwe bakiri mu bitaro ndetse umwe muri bo akaba ashobora gukurizamo ubuhumyi. Raporo ya muganga yagaragarijwe umuryango wa Jay Polly yerekanye ko umutima we wahagaze kubera ikinyowa […]
Imyaka 31 irashize Karidinali Kambanda ahawe ubusaseridoti
Kuva tariki ya 8 Nzeri 1990 kugeza uyu munsi tariki ya 8 Nzeri 2021, imyaka 31 irashize Antoine Karidinali Kambanda ahawe ubusaseridoti cyangwa ubupadiri. Ni ingabire yaherewe na Papa Jean Paul II, nyuma yo kurangiza amasomo muri seminari nkuru yitiriwe Mutagatifu Charles Bartromeu, i Nyakibanda muri Diyosezi Gatolika ya Butare, yizemo kuva mu 1984 kugeza […]
Umuyobozi wa guverinoma nshya yāAbatalibani wafatiwe ibihano na Loni ni muntu ki?

Abatalibani bahaye Mullah Mohammad Hasan Akhund inshingano zo kuyobora Guverinoma yāagateganyo ya Afghanistan nyuma yāibyumweru hafi bitatu bisubije igihugu bari barambuwe mu 2001. Mullah Akhund ari ku rutonde rwāabafatiwe ibihano nāUmuryango wāAbibumbye kandi yari umuyobozi wāigihe kirekire wāurwego rufata ibyemezo rwāAbatalibani ruzwi nka āRehbari Shuraā, cyangwa akanama yāubuyobozi. Yigeze kuba minisitiri wāububanyi nāamahanga na minisitiri […]
Kinshasa: Abanyeshuri mu yisumbuye bagaragaye ābamansuraā, bahanwa byāintangarugero
Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Saint-Georges riherereye muri Komini ya Kitambo, Kinshasa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bagaragaye bamansurana impuzankano, bahanwe byāintangarugero. Amashusho yāaba banyeshuri biganjemo abakobwa yatangiye gusakara ku mbuga nkoranyambaga ku wa 6 Nzeri 2021. Bagaragara babyina, bamwe babyinana nāabahungu, abandi bazunguza ibibuno, nāabikora imbere mu majipo. Hari amafoto agaragaza […]
Kenya igiye gushinga ibiro biyihagarariye (Consulat) mu Mujyi wa Goma
Repubulika ya Kenya yatangaje ko igiye gufungura ibiro bihagarariye inyungu zayo cyangwa igisa nkāambasade (Consulat) mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu yāAmajyaruguru, binyuze mu masezerano hagati ya Perezida Felix Tshisekedi na mugenzi we Uhuru Kenyatta. Ibi byatangarijwe itangazamakuru ryāi Goma kuwa Mbere, itariki 06 Nzeri 2021, bitangajwe na Edwin Afande, umuyobozi muri minisiteri […]
Umugore afunzwe azira Frw 800 yibye umukire ngo abana be batatu bataburara
Umugore wo muri Ghana witwa Akua Akyaa ari muri gereza nyuma yo kwiba mu rugo rw’umukire yakoreraga Ghc 5 (Frw 838), agira ngo arengere abana be batatu arera wenyine, bataburara. Uyu mubyeyi w’imyaka 24, atunze abana batatu yabyaranye n’abagabo babiri nabo bamutaye. Yatangarije Check Tv GH yari imusanze muri gereza nkuru ya Kumasi, ko ubu […]
Institut Pasteur igiye gutangira igerageza ryāumuti wāicyorezo gihangayikishije Isi
Ikigo cyāubushakashatsi mu byāimiti cy’Abafaransa kizwi nka Institut Pasteur kirimo gushaka abantu magana barwaye Covid-19 batakingiwe ngo bakorerweho igeragezwa ryāumuti wāiki cyorezo gikomeje guhangayikisha abatuye Isi nāu Bufaransa byāumwihariko. Kuwa Mbere, iki kigo gifite icyicaro mu mujyi wa Lille cyatangaje ko cyamaze gusinyisha umurwayi wa mbere ngo akorerweho igerageza, mu cyiciro cya kabiri, ryahawe uburenganzira […]
Abasirikare bahiritse Alpha CondƩ batangiye kurekura imfungwa za Politiki
Abasirikare baheruka guhirika ku butegetsi Alpha CondĆ© wahoze ari Perezida wa GuinĆ©e-Conakry, barekuye abanyeporitike hafi 20 batavugaga rumwe nāubutegetsi bwa kiriya gihugu bari bamaze igihe bafunzwe. Ku Cyumweru gishize ni bwo igisirikare cya GuinĆ©e kirangajwe imbere na Lt Col Mamady Doumbouya wahoze akuriye umutwe w’ingabo zidasanzwe, cyahiritse Perezida CondĆ© ku butegetsi mbere yo gutangaza ko […]
RDC ivuga ko ingabo zāu Burundi zayiciye abasirikare babiri
Umuvugizi wāingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, mu Ntara ya Kivu yāAmajyepfo, Capt. DieudonnĆ© Kasereka yatangaje ko ingabo zāu Burundi zabiciye abasirikare babiri mu mirwano yabereye mu kiyaga cya Tanganyika. Iyi mirwano yabereye mu gace ka Minango mu ntara ya Rumonge mu masaaa munani yāurukerera rwo ku wa 7 Nzeri 2021, ubwo ingabo […]
RIB yongeye guhamagaza umunyapolitiki Dr Kayumba
Urwego rwāIgihugu rwāUbugenzacyaba, RIB, kuri uyu wa 7 Nzeri 2021 rwongeye guhamagaza umunyapolitiki washinze ishyaka ritavuga rumwe nāubutegetsi rya RPD (Rwandese Platform for Democracy), Dr Kayumba Christopher. Inyandiko yāihamagara yashyizweho umukono na kashe (cachet) nāumugenzacyaha Murekwa David isaba Dr Kayumba kugera ku biro bikuru bya RIB ku Kimihurira saa tanu zāamanywa yāuyu wa 8 Nzeri […]
U Rwanda rwatsindiye u Burundi mu maso ya Perezida Kagame
Ikipe y’Igihugu y’umukino wa Volleyball, yatangiye neza shampiyona Nyafurika y’uyu mukino iri kubera mu Rwanda nyuma yo gutsinda iy’u Burundi amaseti atatu ku busa. Hari mu mukino ufungura iri rushanwa wabereye muri Kigali Arena i Remera, urebwa n’abarimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. U Rwanda nyuma yo kugorwa n’u Burundi mu ntangiriro y’iseti ya mbere, […]
Mugabanye inama za hato na hato- Min Gatabazi ku bayobozi bo mu majyepfo
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, watangiye uruzinduko rwāiminsi itatu mu Ntara yāAmajyepfo, yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kugabanya inama za hato na hato, ziba nyirabayazana wo kudindiza ikemurwa ry’ibibazo by’abaturage. Ibi yabigarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro inteko z’abaturage, nyuma y’uko zari zarahagaritswe n’icyorezo cya Covid 19. Gatabazi yavuze ko “bimaze kugaragara ko […]