Kenya igiye gushinga ibiro biyihagarariye (Consulat) mu Mujyi wa Goma

Sangiza iyi nkuru

Repubulika ya Kenya yatangaje ko igiye gufungura ibiro bihagarariye inyungu zayo cyangwa igisa nk’ambasade (Consulat) mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, binyuze mu masezerano hagati ya Perezida Felix Tshisekedi na mugenzi we Uhuru Kenyatta.

Ibi byatangarijwe itangazamakuru ry’i Goma kuwa Mbere, itariki 06 Nzeri 2021, bitangajwe na Edwin Afande, umuyobozi muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Kenya nyuma yo gusohoka mu nama yagiranaga na Visi guverineri w’umupolisi wa Kivu y’Amajyaruguru.

“Turi hano kugirango dufungure consulat ya Kenya hano i Goma, ni ukuvuga ambasade nto. Turishimye kubera ko Perezida wacu Uhuru Kenyatta n’uwa RDC, Felix Tshisekedi bafashe icyemezo kandi turi hano gutangira akazi.”

Yongeyeho ko bagiye gukora ibishoboka kugirango iyi consulat izafungurwe irusheho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubukungu, ubukerarugendo no mu zindi nzego nyinshi nk’uko iyi nkuru dukesha 7sur7.cd ivuga.

Imikoranire hagati ya RDC na Kenya yarushijeho kwiyongera muri aya mezi ashize ndetse Kenya yohereje ingabo zayo muri Beni gufasha guhiga inyeshyamba za ADF binyuze mu mutwe udasanzwe w’ingabo za Loni.

Guhera ku itariki ya 10 Nzeri 2021 kandi, kompanyi y’indege ya Jambojet, ishami rya Kenya Airways, igiye gutangira ingendo ziva Nairobi zerekeza mu Mujyi wa Goma. Ibi bikazatuma Jambojet ari yo sosiyete yonyine izaba ikora ingendo ziva Nairobi zijya i Goma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *