PAC yabajije WASAC amabanga ifitanye na MINECOFIN

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa leta (PAC) yasabye ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC) ibisobanuro by’ibibazo bijyanye n’imicungire mibi y’umutungo, ivuga ko yabwirwa amabanga ari hagati y’iki kigo na Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN).

Ivuga kuri iki kibazo, kuri uyu wa 8 Nzeri 2021, ubwo WASAC yasabwaga ibisobanuro, PAC yavuze ko ikeneye kumenya iby’ayo mabanga.

PAC ivuga ko gutinda kwa raporo za WASAC ari ikibazo bashobora kugereranya n’agasuzuguro ndetse kandi ko ikeneye no kumenya impamvu y’amabanga WASAC ifitanye na Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) ituma ibaha raporo y’imikoreshereze y’umutungo ariko ikayima umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

Ibinegu muri WASAC

PAC ivuga ko WASAC ari cyo kigo cyonyine kikiri kubazwa ibya raporo ya 2018 na 2019 mu gihe abandi bo bageze ku ya 2020-2021 bityo bakaba babona ko bidindiza imikorere mu kunoza serivisi igenera abaturage.

Kuri iyi ngingo, WASAC ivuga ko kudatanga raporo za 2019-2020 na 2020-2021 , byatewe n’amakosa yari yagaragaye muri raporo zabanje basanga byagira ingaruka no ku yindi myaka ikurikira bituma batazitanga kuko babanje kuyakosora.

PAC kandi inenga WASAC guhora ishora akayabo k’amafaranga mu mishinga yo kugeza amazi mu bice bikunze kuyabura mu mujyi wa Kigali ariko ntibikorwe, bigatuma abaturage bahora bataka icyo kibazo.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro yagaragaje ko mu igenzura bakoze muri 2018 -2019 , basanze WASAC yarishyuye Milliyoni 103 z’amafaranga y’u Rwanda (103,000,000 FRW) inshuro ebyiri ku muntu umwe ariko ntiyagaruzwa.

Uretse izi miliyoni 103, WASAC kandi irabazwa amafaranga arenga miliyari ebyiri z’amanyarwanda itarabonera ubusobanuro bw’imikoreshereze yayo.

Mu buryo iki gikorwa cyari cyateguwe, byari kuba mu buryo bw’ikoranabuhanga ariko biza kuba ngombwa WASAC isabwa kwitaba PAC imbonankubone bitewe n’uko interineti yayo yatinzaga ibazwa.

WASC niyo yabimburiye ibindi bigo bisaga 80 bigomba kwitaba PAC ku mikoreshereje y’imari ya Leta.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. PAC yabajije WASAC amabanga ifitanye na MINECOFIN
    ntarindi banga ririmo urtse kutwicisha icyaka tu, kuko aziko amafi annywa atarya. ubu ntiwabona naho ukomba amazi.

  2. PAC yabajije WASAC amabanga ifitanye na MINECOFIN
    ntarindi banga ririmo urtse kutwicisha icyaka tu, kuko aziko amafi annywa atarya. ubu ntiwabona naho ukomba amazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *