Abatalibani bahaye Mullah Mohammad Hasan Akhund inshingano zo kuyobora Guverinoma y’agateganyo ya Afghanistan nyuma y’ibyumweru hafi bitatu bisubije igihugu bari barambuwe mu 2001.
Mullah Akhund ari ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye kandi yari umuyobozi w’igihe kirekire w’urwego rufata ibyemezo rw’Abatalibani ruzwi nka ‘Rehbari Shura’, cyangwa akanama y’ubuyobozi. Yigeze kuba minisitiri w’ububanyi n’amahanga na minisitiri w’intebe wungirije muri guverinoma ya nyuma y’Abatalibani kuva mu 1996 kugeza mu 2001.
Mu kiganiro n’itangazamakuru I Kabul kuri uyu wa Kabiri, Umuvugizi w’Abatalibani, Zabihullah Mujahid, yavuze ko umwe mu bashinze Abatalibani witwa Abdul Ghani Baradar azaba yungirije Mullah Akhund.
Kimwe na benshi mu buyobozi bw’Abatalibani, icyubahiro cye kinshi Mullah Akhund agikura ku kuba yari yegereye umuyobozi wa mbere w’Abatalibani, Mullah Mohammad Omar.
Akhund kandi avuka i Kandahar, aho Abatalibani bashingiwe.

Raporo y’ibihano y’Umuryango w’Abibumbye imusobanura nk’umuntu wari wegereye cyane kandi wari umujyanama w’uwashinze Abatalibani, Muhammad Omar.
Akhund kandi yubashywe cyane by’umwihariko n’umuyobozi w’Ikirenga w’Abatalibani Haibatullah Akhunzada nk’uko amakuru ava mu Batalibani agera ku biro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, avuga.
Bamwe mu babikurikiranira hafi babona Akhund, bakekaga ko ari mu kigero cy’imyaka 60 cyangwa irenga, nk’umunyapolitiki kuruta kuba umunyedini, kuko yagenzuraga akanama k’ubuyobozi na byo bikamuha ijambo mu bibazo bya gisirikare.
Yagize uruhare runini mu buyobozi no kuyobora mu kanama k’ubuyobozi ka Rahbari Shura, bakunze kwita Quetta Shura, kashinzwe nyuma y’uko abatalibani birukanwe ku butegetsi mu gitero cy’abasirikare b’amahanga bari bayobowe na Amerika mu 2001.


