Kinshasa: Abanyeshuri mu yisumbuye bagaragaye ‘bamansura’, bahanwa by’intangarugero

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Saint-Georges riherereye muri Komini ya Kitambo, Kinshasa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bagaragaye bamansurana impuzankano, bahanwe by’intangarugero.

Amashusho y’aba banyeshuri biganjemo abakobwa yatangiye gusakara ku mbuga nkoranyambaga ku wa 6 Nzeri 2021. Bagaragara babyina, bamwe babyinana n’abahungu, abandi bazunguza ibibuno, n’abikora imbere mu majipo. Hari amafoto agaragaza bamwe muri bo bikinze ahantu hiherereye, basambana.

Nyuma yo kumenya iby’iyi myitwarire, abayobozi b’ishuri n’intumwa za Minisiteri y’Uburezi barateranye babigaho. Minisitiri Tony Mwaba yahise afata icyemezo cyo kubirukana burundu muri iri shuri, kandi ngo nta rindi bemerewe kwigaho ku butaka bwa RDC.

Minisiteri y’Uburezi yavuze ko igikorwa aba banyeshuri bakoze ari icy’urukozasoni ruganisha ku busambanyi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *