Margaret Wanjiru w’imyaka 65 akurikiranweho icyaha cyo kwica umugabo we Ndungu Magachia ufite imyaka 99 y’amavuko, mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021, ku isaha ya saa moya n’igice mu gace kitwa Kagumo mu majyepfo ya Kenya.
Polisi yo muri aka gace ivuga ko byatangiye uyu mukecuru atongana n’umwuzukuru we wari wagaburiye Magachia ifunguro rya mu gitondo.
Catherine Ringera, umuyobozi wa polisi yo muri aka gace, yagize ati: “Umugabo yasohotse hanze ubwo umugore we yari ari gutongana n’uwo mukobwa, maze umugore ahita yinjira mu nzu asohokana umuhoro ahita amukata ugutwi, akurikizaho ingoto” nk’uko ikinyamakuru Daily Nation kibivuga.
Umwuzukuru we Betty Mumbi yagize ati: “Yabyutse atuka umugabo we nanjye arantuka kuko ari njye wa mugaburiye. Umugabo yagerageje kumucisha bugufi biranga kugera ubwo yinjiye mu nzu azana umuhoro amukata ingoto nanjye ashaka kunyica ndahunga.”
Betty avuga ko uyu mukecuru yahoraga atera ubwoba umugabo we ko azamwica.
Polisi yasanze Magachia yamaze gupfa, ihita ita muri yombi Wanjiru mbere y’uko agezwa mu rukiko. Aba bombi bakaba bari bamaranye imyaka 52, babyaranye abana batandatu.
Yanditswe na: David Niyobuhungiro


