Cristiano Ronaldo yatamajwe n’umunyamiderikazi baryamanye

Sangiza iyi nkuru

Umunyamiderikazi w’umunya-Portugal Natacha Rodriguez, yatangaje ko yaryamanye na rutahizamu Cristiano Ronaldo none akaba yaramukumiriye ku mbuga nkoranyambaga zose.

Rodriguez yavuze ko yaryamanye na Cristiano nyuma y’amezi abiri bandikirana, bikaba byari nyuma gato y’uko uyu mukinnyi mushya wa Manchester United yari amaze guhura na Georgina Rodriguez usanzwe ari umugore we.

Yabwiye The Sun ati: “Byari saa saba z’igicuku ubwo mwoherereza ifoto y’ikibuno cyanjye iherekejwe n’amagambo agira ati ‘ikibizu kinini’ ariko by’imikino. Sinatekerezaga ko ashobora kunsubiza, ariko saa kumi n’ebyiri z’igitondo yaranyandikiye, hanyuma ibintu bitangirira aho.”

Uyu mugore yavuze ko yinjira mu rugo rwa Cristiano Ronaldo atabyiyumvishaga, bijyanye n’uko ibyari byamubayeho byasaga n’ibitangaza.

Yunzemo ati: “Umutima wanjye waradihaga, ariko yambereye umuntu mwiza kandi ambwira kumva nkaho ndi iwanjye mu rugo.”

Yakomeje agira ati: “Nakuyemo inkweto nanisukira jus, mbere yo kwicara iruhande rwe. Twaganiriye ku igorofa rye n’aho nkomoka. Hanyuma nafashe iya mbere ndahaguruka, manura ipantaro yanjye hanyuma ndunama mwereka ikibuno cyanjye. Yagikubise urushyi, ambwira ko yagikunze.”

Rodriguez yavuze ko Cristiano yongeye kumwandikira nyuma yo kuryamana na we muri Werurwe 2017.

Icyo gihe ngo yamubwiye ko “Naryohewe. Tuzongera tubonane umunsi umwe. Bibe ibanga rikomeye nyamuneka. Bizu!”

Uyu munyamideri avuga ko nyuma Cristiano Ronaldo yahise akuraho terefoni ye, anamukumira ku mbuga zose bahuriragaho. Asanga ngo ibyo yamukoreye ashobora no kuzabikorera Georgina Rodriguez.

Ati: “Cristiano yanjugunye boshye itafari kandi ashobora no kubikorera Georgina. Bavuga ko ingwe itajya ihindura ibara ryayo kandi abakinnyi b’umupira w’amaguru bakurikirwa cyane n’abarimo abagore beza babijugunyaho.”

“Cristiano ashobora kwifuzwa na buri umwe, bityo Georgina akwiye kumuhozaho ijisho niba akeneye ukwizerana hagati yabo no mu gihe kizaza. Nababajwe n’uburyo yankumiriye kuri Instagram nyuma y’uko twari tumaze kuryamana, kandi kugeza magingo aya biracyankomeretsa.

Yavuze ko n’ubwo uriya mukinnyi yamubabaje amwifuriza ubuzima bwiza n’umukunzi we, kandi abifuriza kuzaba bari kumwe igihe cyose.

Ntacyo Cristiano Ronaldo aratangaja kuri uyu mugore wamushinje kumushimisha we akamuhemukira.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Cristiano Ronaldo yatamajwe n’umunyamiderikazi baryamanye
    RONALDO arashurashura cyane,kimwe n’abandi ba Stars.Muhere kuli Diamond hafi hano.N’abo mu Rwanda ntiboroshye.Baba bashaka kwishimisha nyamara bakibagirwa ko imana yaturemye itubuza gusambana kandi ababikora batazaba mu bwami bwayo.

  2. Cristiano Ronaldo yatamajwe n’umunyamiderikazi baryamanye
    RONALDO arashurashura cyane,kimwe n’abandi ba Stars.Muhere kuli Diamond hafi hano.N’abo mu Rwanda ntiboroshye.Baba bashaka kwishimisha nyamara bakibagirwa ko imana yaturemye itubuza gusambana kandi ababikora batazaba mu bwami bwayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *