Museveni yavuze ko Uganda izakemurira ibibazo bya Cabo Delgado muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko ingabo z’igihugu cye zizakemurira ibibazo by’umutekano muke byo mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).

Umunyamakuru wa France 24, Marc Perelman, bagiranye ikiganiro yamubwiye ko ingabo z’umuryango w’ibihugu biri mu karere k’amajyepfo ya Afurika, SADC, n’iz’ibindi bihugu nk’u Rwanda zohrejwe muri Cabo Delgado kwifatanya n’iza Mozambique kurwanya intagondwa zegamiye kuri Isilamu zari zarafashe ahantu h’ingenzi habitse ubutunzi nka gazi n’amavuta.

Perelman yamubajije niba Uganda yo nta gahunda ifite yo gutanga umusanzu muri Mozambique cyane ko ibikorwa by’izi ntagondwa bishobora kuzagera mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu gihe zaba zitarwanyijwe, amusubiza ko ibibazo biri muri Cabo Delgado bifite imizi mu burasirazuba bwa RDC.

Museveni yagize ati: “Yego. Kubera ko ibibazo biri muri Mozambique bifite imizi mu burasirazuba bwa Congo. Ziriya ntagondwa zigaragara muri Mozambique zahoze hano mu burasirazuba bwa Congo mu myaka 20 ishize, zateguriwe hano. Rero ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo kigomba gukemurirwa hamwe n’icyo mu majyaruguru ya Mozambique.”

Ashingiye kuri ibi, Perezida Museveni yavuze ko Uganda ishobora kuzatanga umusanzu mu gukemura ibi bibazo bya Cabo Delgado ariko ikabikorera muri RDC. Yo ngo ntabwo izohereza ingabo muri iyi ntara nk’uko SADC n’ibindi bihugu byabigenje. Ati: “Twatanga umusanzu. Turashaka guhera muri Congo mbere na mbere kubera ko ntiwakemura ikibazo cya Mozambique utabanje gukemura ikibazo kiri muri Congo.”

Muri gahunda yo gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo by’umutekano muke muri RDC, Uganda yatangaje inshuro zirenze imwe ko yiteguye kohereza ingabo mu burasirazuba bw’iki gihugu, kugira ngo zirwanye umutwe w’iterabwoba wa ADF ukomokayo.

Abajijwe niba izi ngabo Uganda yarazohereje, yavuze ko Guverinoma ye iri kuvugana n’iya RDC kugira ngo bishyirwe mu bikorwa. Ati: “Turi kuvugana nabo.”

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Museveni yavuze ko Uganda izakemurira ibibazo bya Cabo Delgado muri RDC
    None see icyo kiganiro uvuga cyabaye ryari?kuki wandika inkuru zitagira igihe igikorwa cyabereye.uzasubire mu ishuri boss.

  2. Museveni yavuze ko Uganda izakemurira ibibazo bya Cabo Delgado muri RDC
    None see icyo kiganiro uvuga cyabaye ryari?kuki wandika inkuru zitagira igihe igikorwa cyabereye.uzasubire mu ishuri boss.

  3. Museveni yavuze ko Uganda izakemurira ibibazo bya Cabo Delgado muri RDC
    Hhhhhh uyumusaza noneho arandangije kabisa. Muri R.D.Congo wagirango haricyo yibagiriweyo ashaka kuzajya kuzana pe.

    1. Museveni yavuze ko Uganda izakemurira ibibazo bya Cabo Delgado muri RDC
      M7 ashobora kuba yibeshya ku bushobozi bwingabo ze. Aheruka gutsinda akiri kumwe na Gen Rwigema. Nyuma yaho asigaranye amagambo gusa. Uwamugira umuvugizi wa FARDC ubanza ADF yayabangira ingata. UN yemeje ko intwaro za ADF xica muri UG, Nabanze abihagarike niba afite control

    2. Museveni yavuze ko Uganda izakemurira ibibazo bya Cabo Delgado muri RDC
      M7 ashobora kuba yibeshya ku bushobozi bwingabo ze. Aheruka gutsinda akiri kumwe na Gen Rwigema. Nyuma yaho asigaranye amagambo gusa. Uwamugira umuvugizi wa FARDC ubanza ADF yayabangira ingata. UN yemeje ko intwaro za ADF xica muri UG, Nabanze abihagarike niba afite control

  4. Museveni yavuze ko Uganda izakemurira ibibazo bya Cabo Delgado muri RDC
    Hhhhhh uyumusaza noneho arandangije kabisa. Muri R.D.Congo wagirango haricyo yibagiriweyo ashaka kuzajya kuzana pe.

  5. Museveni yavuze ko Uganda izakemurira ibibazo bya Cabo Delgado muri RDC
    Arashaka ibyihebe ngo abihe inzira bizatwihimure ho

  6. Museveni yavuze ko Uganda izakemurira ibibazo bya Cabo Delgado muri RDC
    Arashaka ibyihebe ngo abihe inzira bizatwihimure ho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *