Mutabazi Yves yabyinishije Abanyarwanda itsinzi mbere yo guhura na Uganda

Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball, yageze muri 1/4 cy’irangiza cya shampiyona nyafurika y’uriya mukino nyuma yo gutsinda Burkina Faso amaseti atatu ku busa. Hari mu mukino wa kabiri wo mu tsinda A wabereye muri Kigali Arena i Remera. Ni umukino ikipe y’u Rwanda yatsinze ibifashijwemo cyane na Yves Mutabazi wayihetse mu buryo bugaragara, cyane […]

Museveni abona ko abakoze Coup muri Guinea bakwiriye gufatirwa ibihano

doumbouya.png

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yamaganye abaherutse guhirika ubutegetsi bwa Alpha CondĂ© wayoboraga GuinĂ©e Conakry, avuga ko bagomba kurekura ubutegetsi. Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru wa France 24, Marc Perelman, cyabereye muri Entebbe mu murwa mukuru, Kampala. Nk’umaze imyaka 35 ku butegetsi, yabajijwe uko yakiriye ihirikwa rya CondĂ© […]

Uganda yashyikirije u Rwanda imirambo y’abaturage barwo baheruka kugwa ku butaka bwayo

Leta ya Uganda kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nzeri, yashyikirije u Rwanda imirambo ibiri y’abaturage barwo baheruka kugwa ku butaka bwayo mu gikorwa cyabereye ku mupaka wa Gatuna. Iyi mirambo y’abagabo bivugwa ko baba barishwe irimo uwa Dusabimana Theoneste w’imyaka 52 y’amavuko wo mu Murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi na Bangirana […]

Amafoto: Perezida Kagame yayoboye inama y’Akanama k’Ubuyobozi Bukuru bw’ingabo

e-174-vxoamsliw.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Kane, itariki ya 9 Nzeri 2021 yagiranye ibiganiro n’Abayobozi bakuru b’ingabo. Ni inama ngarukamwaka ihuza Akanama k’Ubuyobozi Bukuru bwa RDF (RDF High Command Council). Inama nk’iyi iheruka yabaye ku itariki 1 Ukuboza 2020, ubwo umukuru w’igihugu nabwo yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru […]

Ako gasuzuguro ni bwoko ki? -Umudepite abaza WASAC

Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta, PAC, iravuga ko irambiwe ibibazo ngarukamwaka by’imicungire mibi y’umutungo muri WASAC ,ngo kugeza n’ubwo ikigo cyishyura inshuro ebyiri milliyoni hafi 104 z’amanyarwanda umushoramari umwe,imyaka ikarinda iba ibiri cyaratereye agati mu ryinyo. Mu magambo yumvikanamo uburakari bwinshi, abagize komisiyo ishinzwe kugenzura imkoreshereze y’umutungo mu bigo bya leta PAC bavuga […]

Paris: Se wabo wa Perezida Bashar al-Assad yakatiwe imyaka ine y’igifungo

Kuri uyu wa Kane, urukiko rw’ubujurire rwa Paris rwemeje icyemezo cyahamije icyaha se wabo wa Perezida wa Siria, Bashar al-Assad, kubera kunyereza umutungo wa Leta muri Siriya, kunyereza iminyago no kubaka inyubako nyinshi mu Bufaransa akoresheje amafaranga yabonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Urukiko rwemeje igifungo cy’imyaka ine Rifaat al-Assad w’imyaka 84, yakatiwe mu mwaka ushize, […]

Karabo yohererejwe na nyina ubutumwa amusaba ngo aze basambane kuko Se adahari

capture-57.png

Umugore wubatse utatangajwe amazina, bigaragara ko yibeshye yoherereza umwana we w’umuhungu witwa Karabo ubutumwa arimo gutumira umugabo ajya aryamana na we. Mu butumwa Karabo yakiriye, harimo aho uyu mugore asaba inshoreke ye ko yaza mu rugo, kuko umugabo we n’abana bose bagiye kujya ahitwa Limpopo gushyingura umwe mu bantu bo mu muryango bapfushije. Uyu mugore […]

Burundi: Bahangayikishijwe n’imiborogo ituruka ahakorera urwego rw’ubutasi

Abaturage batuye mu gace ka Kibogoye mu Ntara ya Muyinga, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Burundi bahangayikishijwe n’imiborogo ituruka mu biro by’Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza (SNR) muri iyi ntara, aho batekereza ko abantu bahafungirwa bakorerwa iyicarubozo, ndetse abana babasaba ibisobanuro kuri ibyo bintu bakabura icyo babasubiza. Ibyo biro bya SNR bivugwa biri mu nyubako z’ibiro by’intara […]

Dr Kayumba yafunzwe nyuma y’igihe akorwaho iperereza

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyapolitiki Dr Christopher Kayumba nyuma y’igihe kirekire rumukoraho iperereza. RIB yabitangarije ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa 9 Nzeri 2021 iti: “Uyu munsi, RIB yafunze Dr Kayumba Christopher nyuma y’igihe iperereza ku byaha yarezwe n’abantu batandukanye byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri […]

Nyabihu:Barasaba perezida Kagame kwibutsa abahavuka kugaruka kugateza imbere nk’uko yabikoze i Nyamagabe

Uru rutare rwa Nkuri rutunganijwe neza ngo ruri mu byakwinjiriza Akarere

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Nyabihu mu ntara y’uburengerazuba baravuga ko bababazwa no kuba benshi mu bahavuka baba ahandi basa n’aho ntacyo bakamariye, bikagaragazwa no kuba nta hoteli n’imwe kagira kandi gakeneye nyinshi bitewe n’abakagenda bakirirwamo bwakwira bakajya kwirarira I Musanze na Rubavu, na twa Moteli 3 duhari tukaba tutari ku rwego rwo kwakira abifite […]

Dore ibihugu bya Afrika biza imbere mu kureba amashusho y’urukozasoni mu 2021

capture-56.png

Ibihugu bya Nigeria na Ghana birakurikiranye muri Afurika, ibindi bibigwa mu ntege mu kureba amashusho y’ubusambanyi cyangwa urukozasoni (pornography) binyuze mu gushakisha BBW (Big Beautiful Women) ku rubuga rucuruza ayo mashusho rwitwa Porn Hub. Hashakishijwe abagore ” Banini kandi beza, BBW”, Porn Hub irabyinira ku rukoma ko mu bihugu 25 ku Isi, abakiriya (abareba) bakomeje […]

Abandi Banyarwanda 16 birukanwe muri Uganda

Abandi Banyarwanda 16 barimo abagabo icyenda, abagore batanu n’abana babiri bari bafungiwe muri kasho zitandukanye muri Uganda, birukanwe muri iki gihugu ku gicamunsi cy’uyu wa 8 Nzeri 2021. Bageze ku mupaka wa Cyanika uhuza Akarere ka Burera mu Rwanda na Kisoro muri Uganda ahagana saa kumi z’umugoroba. Aba Banyarwanda bari bafunzwe n’urwego rw’igisirikare cya Uganda […]

U Burundi bwavuye ku izima buhindura umuvuno mu kurwanya Covid-19

Abategetsi b’u Burundi bahinduye umuvuno mu bijyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 bakomeje gukerensa igihe kirekire, aho kuri ubu bavuye ku izima bagafata icyemezo cyo gufunga ahantu hose hahurira abantu benshi nk’ibibuga by’umupira w’amaguru, ibitaramo, utubari, n’ahandi nyuma y’aho mu byumweru bibiri bivugwa ko hamaze kuboneka abantu basaga 1100 banduye Covid-19 mu Ntara ya […]

Umuyobozi ku rwego rwo hejuru mu Burundi yaba agiye gusura u Rwanda

Hari amakuru akomeje kugarukwaho ko umwe mu bayobozi bakuru mu Burundi ashobora gusura u Rwanda mu minsi iri imbere muri ibi bihe ibihugu byombi biri kugaragaza ubushake bwo kubana neza. N’ubwo impande zombi bireba zitaragira icyo zitangaza ku mugaragaro, ibinyamakuru bibigarukaho. Nka BBC kuwa 8 Nzeri yaranditse iti ” Bikomeje kunugwanugwa kandi ko mu gihe […]

Ubuvuzi bwa Kanseri y’inkondo y’umura bukomeje kugezwa mu bigo nderabuzima

Abagore bari hagati y’imyaka 30 na 49 bakanguriwe kujya kwisuzumisha ku bwinshi kanseri y’inkondo y’umura nyuma y’aho Ministeri y’ubuzima yatangije ibikorwa byo kuvurira iyi kanseri mu bigo nderabuzima byo mu Karere ka Bugesera. Dr uwinkindi Francois, ushinzwe indwara zitandura mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, asobanura ko abagore bakuze batabashije kubona urukingo bakwiye kujya bisuzumisha […]

Abajura bitwaje imbunda bibye izindi nka 40 za Gen. Gutti

Abajura bitwaje intwaro zirimo imbunda mu ijoro ryo ku wa 7 Nzeri 2021, bagabye igitero mu rwuri rwa Napak rw’Umuyobozi Mukuru w’Urukiko rwa Gisirikare muri Uganda, Lt. Gen. Andrew Gutti, bamwiba izindi nka 40. Jacob Yeno wo mu muryango wa Gen. Gutti yabwiye The Observer ko aba bajura bari benshi “baje ahagana sa mbiri z’ijoro […]

Yabaho Koreya ya Ruguru yizihije imyaka 73 imaze mu karasisi kadasanzwe

_120443885_hi070460765.jpg

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuwa Kane, Koreya ya Ruguru ku nshuro ya mbere yakoze akarasisi ko kwizihiza imyaka 73 igihugu kimaze kivutse ikoresheje imashini zihinga n’amakamyo ya kizimyamwoto aho kugaragaza ibisasu bya missiles birimo ubumara bwa kirimbuzi nk’uko yari isanzwe ibigenza yerekana ingufu zayo. Ibinyamakuru bitandukanye biravuga ko aka karasisisi kabaye […]

Urukiko rw’Ikirenga rwakodesherejwe inyubako ya miliyoni 117.2 Frw ku kwezi_Umugenzuzi

Raporo y’umwaka w’2019/2020 ya Obadiah Biraro, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yagaragaje ko ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire, RHA, cyasesaguye umutungo, gikodeshereza Urukiko rw’Ikirenga inyubako yishyurwa amafaranga y’u Rwanda 117,261,000 buri kwezi. Byagaragajwe na Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta, PAC, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Nzeri 2021. PAC ibajije […]

FARDC yavuze ikigiye gukurikiraho nyuma y’aho u Burundi buyiciye abasirikare babiri

Igisirikare cya Congo (FARDC) kivuga ko abasirikare bayco babiri biciwe mu kiyaga Tanganyika n’abasirikare b’Abarundi babitiranije n’abajura kandi ko ibi nta mwuka mubi biri buteze kuko impande zombi zo hejuru ziri kubiganiraho. Umuvugizi w’igisirikare ca RD Congo mu Ntara ya Kivu y’Epfo, Capt Dieudonne Kasereka, avuga ko abasirikare ba Congo bari mu gikorwa gisanzwe cyo […]

Museveni yavuze ko Uganda izakemurira ibibazo bya Cabo Delgado muri RDC

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko ingabo z’igihugu cye zizakemurira ibibazo by’umutekano muke byo mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Umunyamakuru wa France 24, Marc Perelman, bagiranye ikiganiro yamubwiye ko ingabo z’umuryango w’ibihugu biri mu karere k’amajyepfo ya Afurika, SADC, n’iz’ibindi […]

Rubavu: Hadutse ukutavuga rumwe ku iraswa ry’umusore w’imyaka 21

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamyumba mu Kagari ka Pfunda mu Karere ka Rubavu ntibavuga rumwe ku iraswa rya Ndayambaje Festus bahimbaga Kabata warasiwe imbere y’ikompanyi y’abashinwa ikora imihanda yitwa CHINA State agahita yitaba imana. Aba baturage bakavuga ko umusekirite wa ISCO wamurashe yamuhohoteye. WASOMA: https://bwiza.com/?Rubavu-Umusekirite-wa-ISCO-afunzwe-azira-kurasa-umusore-w-imyaka-21-akamwica Radio10 yageze mu rugo rwa Uwaramye Budensiyana, nyina wa […]