Bamwe mu baturage b’Akarere ka Nyabihu mu ntara y’uburengerazuba baravuga ko bababazwa no kuba benshi mu bahavuka baba ahandi basa n’aho ntacyo bakamariye, bikagaragazwa no kuba nta hoteli n’imwe kagira kandi gakeneye nyinshi bitewe n’abakagenda bakirirwamo bwakwira bakajya kwirarira I Musanze na Rubavu, na twa Moteli 3 duhari tukaba tutari ku rwego rwo kwakira abifite baba bashaka kuharuhukira ngo bahirirwe baharare, kuba nta macumbi ahagije ahari bigera n’aho abarenga 50% mu bakozi bako bakora bitahira Musanze na Rubavu,bagasanga igisubizo kiri mu biganza bya perezida Kagame ukwiye guhwitura abifite baho baba ahandi nk’uko yabikoze muri 2019 mu karere ka Nyamagabe.
Iki ngo ni ikibazo gikomeye cyane,gihangayikishije nk’uko babyemeza bikanashimangirwa n’umuyobozi w’aka karere Mukandayisenga Antoinette, aho ngo hari byinshi bidindira mu iterambere bitewe n’iri bura ry’amacumbi no kutagira Hoteli n’imwe mu karere kose, aho buri wese ugize icyo abona ahita yigira kuzamura Musanze,Rubavu,Kigali n’ahandi akarere kagakomeza gusigara hagati nk’ururimi kandi na ko gafite abaherwe bakavukamo bagombye kugira uruhare mu iterambere ryako ariko batabikora,bamwe mu bagatuye bakaba badatinya dutunga agatoki ubuyobozi bwagiye busimburana muri aka karere kuba butaragiye bwegera abo bashoramari ngo bubereke igikwiye gukorwa ngo na ko kigire imbere mu iterambere, bakabona bitakomeza bitya.

Habiyaremye Fidèle,umuyobozi w’imwe muri Moteli 3 ziri muri aka karere yemeza ko ikibazo cy’ubuke bw’abashora imari mu bikorwa bigaragara bishobora gutanga n’akazi ku rubyiruko birimo n’ayo mahoteli n’amacumbi kigaragara cyane kandi kigira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Akarere muri rusange, n’ugize ubushobozi akahava ubutarora inyuma yigira kuzamura ahandi, bagakungahaza aho handi iwabo hakiri hasi kandi amahirwe y’iterambere ahari,agasanga ari ikibazo gikwiye guhagurukirwa n’ubuyobozi bwose bureberera aka karere kuko kititaweho mu minsi iri imbere kakwisanga inyuma y’utundi mu iterambere.
Ati’’ Nta Hoteli n’imwe iri muri aka karere, habereye igikorwa cyitabirwa n’abarenga 50 bavuye ahandi ntibabona aho barara ubwo ni ukwitabaza Musanze na Rubavu kandi simbona ko bikwiye. Nta mushoramari n’umwe uraza ku hashora imari ku buryo yakubaka Hoteli. Gafite abaherwe benshi bagakomokamo ariko bakiriye ahandi kugaruka ngo bagateze imbere ntibabikora. Ese ni ukutagakunda, ni ukubona bagahomberamo, ni ukudashishikarizwa cyangwa? Kandi ko hari byinshi byakurura abagasura bakifuza no kuharara kubera amahumbezi akarimo atuma usinzira neza,ariko se babisure hanyuma barare he? Abaje mu butumwa bw’akazi bagakora hutihuti ngo butabiriraho bataragera mu mijyi bari buraremo kandi nk’aha muri santere ya Kora cyangwa ku Mukamira uwahubaka ntiyahomba rwose.’’
Yunzemo ati’’ Nk’ubu nyuma ya guma mu rugo ya mbere kubera COVID-19 umwaka ushize, bakomoreye amahoteli, Nyabihu twagize ikibazo gikomeye cyane bivuzwe ko ubwo nta Hoteli irimo na Moteli zirimo zifunga .
Byatubereye ingorabahizi, twakomorewe bigaragara ko bikomeye bamwe babura aho barara bigaragara,bibanza guca mu nzira ndende ngo natwe dufungurirwe nibura abaciriritse batugenderera babone aho barambika umusaya. Nk’igihe umukuru w’igihugu yaje ino abamuherekeje bagombaga kuharara amara kubasezeraho bigira iyo za Musanze na Rubavu,kandi na we araye mu karere kacu twanezerwa cyane. Ariko se yarara he? Ni ikibazo gikwiye gutekerezwaho cyane ku bufatanye n’abikorera kandi kirakomeye rwose.’’

Umwe mu bakozi b’Akarere na we ati’’ Hafi ya twese tugakoreramo ntitukararamo n’ucumbika atega buri munsi ajya Musanze na Rubavu. Duhangayikishwa n’uko habaho guma mu karere muri ibi bihe bya COVID-19 kuko ntiwakagumamo ngo ubone aho ukodesha inzu nziza yo kubamo n’umuryango wawe. Mbona abashoramari basa n’abasinziriye bakwiriye gukangurwa bakabona ko iki ari ikibazo kuko giteye inkeke.’’
Nyiramana Peruth uhafite ibikorwa birimo n’amacumbi aciriritse,akavuga ko yahavukiye,akahakurira akaba anahakorera, atarigeze ahava, kimwe na bamwe muri bagenzi be bandi baganiriye na Bwiza.com kuri iki kibazo, arerura akavuga ko perezida Kagame ari we wenyine abona wagira icyo agikoraho kigakoreka byihuse nk’uko yigeze kubikora mu karere ka Nyamagabe ubwo yagasuraga muri 2019 akibutsa abahavuka baba I Kigali n’ahandi kugaruka guteza imbere iwabo, agasanga umusaruro byahatanze n’aha uhakenewe.
Ati’’ Gushora imari ahantu hatagira ibikorwa remezo bihagije nawe ufite amafaranga yawe ntiwabikora. Aka karere ni keza, gakungahaye ku buhinzi ,ubwrozi n’ubukerarugendo. Gafite urutare rwa Nyabihu rutazwi na benshi kubera ko nta kirugaragaraza gihari nyamara ruri ku muhanda.
Kandi hari aho tugera mu tundi turere urutare rukaba mu birangarirwa. Gafite amashyamba meza,icyayi,ibireti n’ibindi byiza,ariko hari ibibura byinshi. Ubuyobozi bukuru nibutwubakire inganda zikomeye nk’ahandi, bahashyire ibyicaro by’amabanki akomeye umuntu ntave hano ngo arwane n’amafaranga ajya kuyabitsa Musanze na Rubavu, bahashyire ibyicaro by’ibigo bikomeye na ho hamenyekane,bakundishe abashoramari bahavuka akarere kabo urebe ngo natwe turasirimuka birushijeho.’’
Yongeyeho ati’’ Turasaba rwose Nyakubahwa perezida Kagame kwibutsa abifite bavuka ino batuye ahandi kugaruka guteza imbere iwabo nk’uko yabikoze I Nyamagabe ubwo yahasuraga muri 2019. Hari byinshi byari byarahadindiye kubera ko abahavuka bakahazamuye batahitagaho ariko ubu nk’isoko ryaho ryari ryaradindiye urigezemo wabona imbaraga ze. Natwe nibatwubakire isoko rigaragara, abashoramari baze dufatanye,tugere ikirenge mu cya Nyakubahwa perezida wacu mu bikorwa by’iterambere kandi mbona byakunda n’ino hakagendwa nk’ahandi,inyubako ihagaragara ireke kuba iy’icyicaro cy’Akarere gusa,dukeneye n’izindi.’’
Umuyobozi w’Aka karere Mukandayisenga Antoinette na we yemera ko iki ari kimwe mu bibazo by’ingutu akarere gafite.
Ati’’ Ni ikibazo cy’ingutu,kiduhangayikishije cyane namwe mwabibonye,nkeka ko ari na yo mpamvu abaturage babibabwiye, natwe biratubabaza kubona udusuye akenshi yirarira ahandi, kandi ni akarere kagendwa, gafite abakozi bagakoramo,umuntu yakararamo bumwiriyeho cyangwa hari izindi gahunda yajemo agakenera kurara, n’ibindi ,kuko nk’iyo abakozi bakora barwana n’amasaha,batega buri munsi mu mafaranga yagombye kubazamura,na we uri umuyobozi ntiwabura kubabara,ariko twatangiye kukiganiraho n’urugaga rw’abikorera,hashobora kuzagira igihinduka mu bihe bya vuba biri imbere kuko hari n’inama duteganya n’abikorera b’ino baba ahandi, tuzakiganiraho , nizeye ko hazavamo ibifatika.’’
Abajijwe niba koko kurara ahandi kw’abakozi b’Akarere ari ikibazo cy’amacumbi cyangwa gukunda iyo mijyi bararamo,ati’’ Ni ikibazo cyo kubura ahandi barara ino, cyane cyane nk’abadafite inzu zabo, kuko ntiwakwishimira gutega buri munsi no gukora usiganwa n’amasaha ufite icumbi hafi.’’
Ku kuba nta Hoteli n’imwe ihari,ati’’ Nta Hoteli n’imwe tugira,ni ikibazo kiremereye cyane. Biba ngombwa ko tugira nk’abantu,cyane abafatanyabikorwa b’Akarere,twakora umwiherero cyangwa inama zindi zihariye ziga ku iterambere ry’Akarere zigakorerwa hanze yako ngo baze kubona aho barara n’icyo bafungura kandi n’ino byakunda, tukahahombera ibyagombaga kwinjira mu karere byigira ahandi bikatudindiza mu iterambere.’’
Ku bavuga ko ubuyobozi bwagiye busimburana butitaye kuri iki kibazo abaturage bakaba bageze ubwo biyambaza umukuru w’igihugu,ati’’ Sinavuga ko abayobozi twasimbuye ntacyo bakoze kuko sinzi icyo baganiriye n’abo bashoramari,ariko dufite gahunda yo gukorana inama na bo vuba tugihe umurongo kandi ikizavamo kizaba gifatika n’abaturage bazakimenyeshwa.’’
Ku basanga bisaba ko perezida Kagame ubwe agihagurukira ngo n’abahavuka baba ahandi bumve ko bakwiye kugira icyo bakora kizamura iwabo, ati’’ Nyakubahwa perezida wa Repubulika aradutekerereza,igihugu kiri ku murongo,ariko natwe abayobozi hari ibyo tuba tugomba kumufashamo. Umurongo waratanzwe,sinavuga ko byananiranye byagera aho bimuhagurutsa, ikiganiro dufitanye n’abo abashoramari bavuka ino kizaduha igisubizo cyiza.’’
Asaba abikorera b’aka karere kumva uburemere bw’ikibazo no kugishakira umuti wihuse,kuko ikemuka ryacyo rizakemura n’ibindi by’ubukungu bigishamikiyeho,gutura hagati y’uturere 2 dufite imijyi yunganira Kigali bikaba amahirwe abageraho na bo.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera muri kano karere Ntirugirimbabazi Jean Maire, avuga ko hari intambwe yatewe,aho hamaze gushyirwaho urubuga rwa Watsapu ruhuza abahavuka baba ahandi bunguraniramo ibitekerezo bakaba bakigeze kure, ikibazo ngo kikaba cyari kiri mu kubona igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Nyabihu, hakaba n’umushioramari uhakomoka utuye I Musanze uri gushaka ikibanza aho azubaka Hoteli igezweho izajya yakira ba mukerarugendo ku birunga,akizeza ko mu myaka 2 iri imbere aka karere kazaba karahinduye isura bitewe n’ibyo bagateganiriza bizaba byarahageze ku bufatanye n’ubuyobozi bwako,abikorera bakaba baramaze kubifata nk’umuhigo wabo bagomba kwesa byanze bikunze.

10 Responses
Nyabihu:Barasaba perezida Kagame kwibutsa abahavuka kugaruka kugateza imbere nk’uko yabikoze i Nyamagabe
Ibi byo biri mu bidindiza iterambere ry’aka Karere rwose. Hakenewe imbaraga muri serivisi z’ama hoteri muri Nyabihu.

Ariko imyaka yose ishize Akarere kadatera imbere byatewe nabaturage bifite bakavuyemo cg nubuyobuzi bubi butareba igikwiye? Mubyukuri Akarere Ka Nyabihu kabura abayobozi beza kuko niyo abaturage baba bafite imyumvire mibibi abayobozi bafite incingano yokubahindura kandi birashoboka bakabegera bihagije nibyici umuntu yavuga kuk’Akarere kacu gusa bigomba guhinduka murakoze Imana ibahe imigisha