Hari amakuru akomeje kugarukwaho ko umwe mu bayobozi bakuru mu Burundi ashobora gusura u Rwanda mu minsi iri imbere muri ibi bihe ibihugu byombi biri kugaragaza ubushake bwo kubana neza.
N’ubwo impande zombi bireba zitaragira icyo zitangaza ku mugaragaro, ibinyamakuru bibigarukaho. Nka BBC kuwa 8 Nzeri yaranditse iti ” Bikomeje kunugwanugwa kandi ko mu gihe cya vuba aha hazaba urugendo rw’umutegetsi mukuru wo mu Burundi mu Rwanda.” U Burundi bwohereje ikipe y’igihugu mu gikombe cya Africa i Kigali, ibintu byasaga n’ibidashoboka mu myaka ishize ubwo ubushyamirane bwari burimbanyije. Kohereza ikipe y’igihugu ya Volleyball byabonywe nk’ikimenyetso cyo kongera gusubiranya umubano hagati y’ibihugu byombi. Ubucuti, imigenderanire, ubuhahirane, n’umubano byarahagaze hagati y’u Rwanda n’u Burundi. Ntibyashobokaga ko hari itsinda ritumwe n’igihugu rigera hakurya mu kindi kuva mu 2015 ubwo umubano wazambaga. Kuva mu mpera z’umwaka ushize abategetsi berekanye ubushake bwo kongera kubana neza, mu mezi macye ashize amagambo meza no kugenderanira kwa politiki biratangira. Mu kwezi kwa karindwi, u Rwanda rwohereje minisitiri w’intebe mu birori by’ubwigenge bw’u Burundi, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko ibi ari “nk’igitangaza [Abarundi] babonye”. Amakimbirane y’u Rwanda n’u Burundi yahereye mu 2015, ubutegetsi bwa buri ruhande bwagiye bushinja urundi kugambirira kubugirira nabi. Mu myaka micye ishize ubwo byari bikomeye habayeho no kurasana kwa hato na hato hagati y’ingabo z’ibi bihugu ku bice byegereye imipaka. Dr Kayumba ntazoroherwa na politike y’u Rwanda/Inteko z’abaturage zasubukuwe/consulat ya Kenya iGoma
youtube.com


