Mutabazi Yves yabyinishije Abanyarwanda itsinzi mbere yo guhura na Uganda

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball, yageze muri 1/4 cy’irangiza cya shampiyona nyafurika y’uriya mukino nyuma yo gutsinda Burkina Faso amaseti atatu ku busa.

Hari mu mukino wa kabiri wo mu tsinda A wabereye muri Kigali Arena i Remera.

Ni umukino ikipe y’u Rwanda yatsinze ibifashijwemo cyane na Yves Mutabazi wayihetse mu buryo bugaragara, cyane mu iseti ya kabiri yatwaye bigoranye.

U Rwanda rwatwaye useti ya mbere birworiheye ku manota 25 kuri 14 ya Burkina Faso, gusa rutwara iya kabiri bigoye cyane ku manota 25 kuri 20.

Iseti ya gatatu na yo u Rwanda rubifashijwemo n’umurindi w’abafana rwayitwaye ku manota 25 kuri 16 ya Burkina Faso.

Nyuma y’umukino abafana bari bateraniye muri Kigali Arena bacinye akadiho, babyina indirimbo ‘intsinzi’ bishimira kuba u Rwanda rwakatishije itike ya 1/4 cy’irangiza.

Ikipe y’u Rwanda yazamukanye n’iya Uganda na yo yatsinze iy’u Burundi amaseti atatu ku busa, mbere yo gucakirana n’iy’u Rwanda mu mukino wa nyuma wo mu tsinda.

Soma Izindi Nkuru