Uganda yashyikirije u Rwanda imirambo y’abaturage barwo baheruka kugwa ku butaka bwayo

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Uganda kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nzeri, yashyikirije u Rwanda imirambo ibiri y’abaturage barwo baheruka kugwa ku butaka bwayo mu gikorwa cyabereye ku mupaka wa Gatuna.

Iyi mirambo y’abagabo bivugwa ko baba barishwe irimo uwa Dusabimana Theoneste w’imyaka 52 y’amavuko wo mu Murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi na Bangirana Paul w’imyaka 47 y’amavuko wo mu murenge wa Kaniga.

Aba bombi imirambo yabo yagaragaye i Kabale muri Uganda hagati y’itariki ya 30 Kanama n’iya 02 Nzeri, bigakekwa ko bishwe bakamburwa ibyo bari bafite.

Bangirana Paul wari usanzwe ahingira amafaranga akabifatanya no gutwika amakara muri Uganda ariko agataha mu Rwanda, bivugwa ko yishwe ku itariki ya 01 Nzeri mbere y’uko umuryango we umenyeshwa inkuru y’urupfu rwe bukeye bwaho.

Mugenzi we Dusabimana Théoneste we yapfuye tariki 30 Kanama 2021 aguye muri Uganda aho yakoraga mu ruganda rw’icyayi, bikavugwa ko yishwe ubwo yatahaga avuye gufata amafaranga y’imperekeza kuko yari ageze mu zabukuru.

Bivugwa ko yahuye n’abagabo bamusabye kumutwaza imizigo yari akuyeyo ariko bazi neza ko afite amafaranga, mbere yo kumutsinda i Gatuna.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje FĂ©lix wari uhagarariye Leta y’u Rwanda muri kiriya gikorwa, yasabye Leta ya Uganda kubwira u Rwanda icyaba cyihishe inyuma y’imfu za bariya bantu.

Ati: “Turifuza ko mwadufasha tukamenya icyaba kihishe inyuma y’izi mpfu ndetse birazwi ko hari n’ibyo bari bafite byose nta na kimwe kigaragara. Turasaba ko byagaragazwa.”

Meya wa Gicumbi yasabye abaturage kwitondera gukorera ingendo muri Uganda mu gihe ibibazo kiriya gihugu gifitanye n’u Rwanda bitarakemuka, mu rwego rwo kwirinda gukomeza guhurirayo n’ibibazo.

Umuyobozi w’akarere ka Kabale, Nelson Nshangabasheija ubwo yabazwaga icyaba cyihishe inyuma y’urupfu rwa bariya bagabo, yavuze ko bakeka ko umwe yaba yarazize Kanyanga.

Ati: “Ndakeka umwe yaranyoye kanyanga agasinda ari na zo yazize, naho undi we, mbese turacyabyigaho tuzabasubiza vuba, erega u Rwanda na Uganda ni ibihugu by’abavandimwe n’imipaka ntabwo wamenya aho igarukira.”

Imirambo ya ba Nyakwigendera yajyanywe mu Bitaro bya Kacyiru ngo ikorerwe ibizamini mbere y’uko ishyingurwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *