Perezida Obama yahaye gasopo Putin w’Uburusiya

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe bivugwa ko Uburusiya bwinjiye muri amwe mu mabanga ya Amerika, ndetse ko ibyabaye mu matora bari babizi, kuri ubu Perezida Obama yahaye gasopo Vladimir Putin w’Uburusiya.
Nk’uko BBC ibitangaza, ngo mu ikiganiro aba baperezida bose bagiranye kuri Email bavuga ku ibyerekeranye no kwiba amabanga ya Amerika mu gihe cy’amatora, ngo Obama yabwiye mugenzi we Putin guhagarika ibyo bikorwa byo kubinjirira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Asa n’uwumvikanisha ko perezida Putin yari azi ibyerekeranye no kwiba amabanga ya Amerika, Bwana Obama yagize ati ” Nta byinshi biba mu Burusiya Vladimir Putin atabizi”.
Ibi bibaye kandi hari hashize igihe cy’ukwezi kumwe nabwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitunze agatoki Uburusiya kwivanga mu nzira za demokarasi muri Amerika.
Perezida yasezeranyije ko nabo bazabwishyura (Uburusiya) ibifitanye isano ingana n’ibyo bakoze binjirira amabanga y’ishyaka ry’aba Demokarate n’ubutumwa bwa email bw’uwari umukandida waryo ari we Madamu Hillary Clinton.
Uretse no kuba Uburusiya bwarabyigambye, byavuzwe kenshi ko iki gihugu cy’Uburusiya cyaba cyarafashije Donald Trump mu matora kugera aho atsinze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *