Abandi Banyarwanda 16 birukanwe muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Abandi Banyarwanda 16 barimo abagabo icyenda, abagore batanu n’abana babiri bari bafungiwe muri kasho zitandukanye muri Uganda, birukanwe muri iki gihugu ku gicamunsi cy’uyu wa 8 Nzeri 2021.

Bageze ku mupaka wa Cyanika uhuza Akarere ka Burera mu Rwanda na Kisoro muri Uganda ahagana saa kumi z’umugoroba.

Aba Banyarwanda bari bafunzwe n’urwego rw’igisirikare cya Uganda rushinzwe ubutasi, CMI, bakurikiranweho icyaha cy’ubutasi cyagiye gikekwaho abandi benshi bakomoka muri iki gihugu.

Birukanwe muri Uganda nyuma y’abandi batandatu birukanwe tariki ya 1 Nzeri 2021. Aba bakiriwe ku mupaka wa Kagitumba uhuza Akarere ka Nyagatare na Kabale, baranegekaye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *