Dr Kayumba yafunzwe nyuma y’igihe akorwaho iperereza

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyapolitiki Dr Christopher Kayumba nyuma y’igihe kirekire rumukoraho iperereza.

RIB yabitangarije ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa 9 Nzeri 2021 iti: “Uyu munsi, RIB yafunze Dr Kayumba Christopher nyuma y’igihe iperereza ku byaha yarezwe n’abantu batandukanye byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.”

Mu mpera za Werurwe 2021 ni bwo ukoresha urubuga rwa Twitter yanditse uruhererekane rw’ubutumwa burega Dr Kayumba gukorera ihohotera rishingiye ku gutsina umukobwa yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Nyuma y’iki kirego, RIB yatangaje ko yatangiye kumukoraho iperereza. Ni bwo byaje kumenyekana ko hari n’abakobwa bamubereye abakozi bo mu rugo mu myaka 8 ishize bamureze icyaha nk’iki.

Dr Kayumba ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mbere y’uko dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha. Atawe muri yombi nyuma yo guhamagarwa ku cyicaro cy’uru rwego ku Kimihurura inshuro eshatu; tariki ya 23 n’iya 30 Werurwe n’ejo tariki ya 8 Nzeri 2021.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Dr Kayumba yafunzwe nyuma y’igihe akorwaho iperereza
    Aho bigeze ndabona kuba muri uru Rwanda ukabona bukeye ugomba kuba uri injiji, waba warize ukaba uri inkomamashyi, umukene utunzwe no gusingiza leta, waba ukize utwo usaruye ukadusangira nibifi binini. Ikindi ugomba kuba uri mpemuke ndamuke ubwenge bukajya mugifu.

  2. Dr Kayumba yafunzwe nyuma y’igihe akorwaho iperereza
    Aho bigeze ndabona kuba muri uru Rwanda ukabona bukeye ugomba kuba uri injiji, waba warize ukaba uri inkomamashyi, umukene utunzwe no gusingiza leta, waba ukize utwo usaruye ukadusangira nibifi binini. Ikindi ugomba kuba uri mpemuke ndamuke ubwenge bukajya mugifu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *