Perezida wa Philippines yemeye bidasubirwaho kwiyamamariza umwanya wa Visi Perezida

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte yemeye bidasubirwaho ubusabe bw’ishyaka rye bwo kwiyamamarira umwanya wa Visi Perezida mu 2022, aho kwiyamamariza uw’Umukuru w’Igihugu.

Perezida Duterte washakaga kwiyamamariza manda ya kabiri yakumiriwe n’Itegekonshinga, abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe nabo bamwamaganira kure.

Mu rwego rwo kwirinda umwuka mubi muri politiki y’igihugu, ishyaka PDP-Laban riri ku butegetsi ryamusabye ko atakwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, rimwemerera kuziyamamariza uwa Visi Perezida.

Nk’uko Reuters yabitangaje, ubu busabe Duterte yabwemeye ku wa 8 Nzeri 2021, agira ati: “Nemeye kubera ko mu by’ukuri nshaka ko umuhate wanjye ukomeza n’ubwo atari njyewe uzaba utanga amabwiriza, nzaba mbasha gutanga ubufasha.”

Perezida Duterte yatangaje ko yifuza ko umusenateri w’inshuti ye witwa Christopher, gusa ishyaka rye ngo si yo mahitamo rifite.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *