Chris Brown yabonekewe n’abamalayika none yahisemo kwitandukanya na Sekibi

Sangiza iyi nkuru

Icyamamare Christopher Maurice Brown wamamaye ku izina rya Chris Brown, umusore w’imyaka 26 y’amavuko wavuzweho kenshi gukorana n’imbaraga z’umwijima, kuri ubu aremeza ko yaba yabonekewe, akumva ijwi ry’Imana rimuhamagara rikamusaba guhinduka.
inzoka
Nk’uko yabicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Chris Brown yavuze ko yumvise ijwi ry’Imana rimusaba kureka ibibi yakoraga agahinduka maze nawe akumvira Ijwi ry’Uhoraho
Chris Brown yanditse agira ati:”Nawe nuramuka wumvise ijwi ry’uwiteka rikuvugisha, uzaryumve kandi ukurikize ibyo rikubwira.
inkoka3
Umubare munini w’abagabo ntibakunda kwisubiraho ariko nanjye ntawamenya imibereho yanjye ya buri munsi, ariko hari byinshi umuntu ahindukamo iyo umuntu yubashye ijwi ry’uhoraho .
Uhindutse arushaho kuba mwiza no kuba uw’igikundiro, kandi birashoboka ko aboretswe n’ingoyi ya sekibi bashobora kubohoka mu gihe gito.
inzoka2
Nzi neza ko umutima wanjye ugiye kuzura umunezero kandi ukera kuko niyemeje kumvira ijwi ry’uhoraho, ni benshi ku isi bihutira ahari ibitaramo bishyushye kandi bihenze nyamara rwagati muri bo hari abana badafite kivurira bakeneye ubufasha.
Ntibikwiye; nyamara ababikora usanga ari bo biyita abagabo; yego no kwishimisha ni byiza ariko gufasha abababaye nibyo by’ingenzi kurushaho.
Njye nafashe umwanzuro w’uko ngiye kwitandukanya n’ingoyi ya satani yari yaranyoretse kuva mu bwana bwanjye ubundi nkore umuziki wanjye ntafite ibindi binkoresha.
inzoka4
Mfite icyizere cy’uko nzaba umugabo mwiza kandi nkatanga n’isura nziza ku mwana wanjye no ku isi hose muri rusange, sinitaye ku zindi ngaruka zazankurikirana kuko nafashe umwanzuro ntakuka kandi nzi neza ko ndi mu nzira nziza.
Bibiriya ivuga ko kabone n’aho ibyaha byacu byatukura nkumuhemba ni twicuza tuzabibabarirwa kandi imitima yacu ihinduke urwererane.
kk
Uhoraho Imana agira ati “ni mungane mwese abarushye n’abaremerewe ndabaruhura nzarwanya umwanzi ubarwanya mbacungure”.
Chris Brown yavuze kandi ko yifuza inkunga y’amasengesho aturutse kubemera Imana bose kugira ngo ingoyi ya Sekibi yari yaramworetse ayitsinde burundu, kandi agashimira buri muntu wese wubaha Imana akanayizera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *