“Irema ryo muri Bibiliya ribaye ukuri Imana yaba ikora Maji” Papa Francis

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa Kiliziya Gatulika kuy isi yatangaje ko Imana avuga ko ahagarariye mu isi itigeze ikoresha uburyo bw’irema nk’uko biri muri Biiliya, Papa Francis yavuze abantu baramutse bemeye ko Imana yaremye ibiri ku isi nk’uko byanditse muri Bibiliya ngo baba bemeje ko Imana ari inyabukoryo, (Magician)
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi Papa Francis yabitangaje ubwo yaganirizaga abanyeshuri biga mu ishuri rya Siyansi mu bupapa, ibintu abahanga bemeje ko ari guhakana irema noneho mu buryo bweruye.
Papa Francis yagize ati“Iyo dusomye ibijyanye n’irema nk’uko byanditswe muri Bibiliya mu Itangiriro tuba dushobora kugwa mu mutego wo gutekereza Imana nk’ikoreshwa n’indi myuka cyangwa ikoresha Maji kuko tuyibona nk’Imana ifite inkoni yifashisha mu bikorwa byayo byose, uko si ukuri, Irema ryo mu gitabo cy’Itangiriro rero ribaye ari ukuri ubwo Imana yaba ari majisiye (Magician)”
Ihame ryiswe “The Big Bang” ni ryo ryemewe n’abatuye isi benshi, iri hame ryemerwa na benshi nk’aho ari ryo mvano nyakuri y’isi dutuye. Ni ihame riivuga ko Isi yakomotse ku kantu gato kagiye gakura kugeza kavuyemo isi ingana nk’uko tuyibona, iri hame ryemerwa n’abize siyansi, uko rihame rigaragara ntirihakana ko isi yaremwe kuko bavuga ko n’ako kantu gato kakuze gafite uwa gakoze ari we Mana.
Kiliziya Gatulika kuri ubu iri kwemera Siyanse kurenza ibyo Bibiliya ivuga mmu gihe iri dini ryahoze ridakozwa ibya Siyansi, umuhanga wavumbuye ko isi yizengurutsa ku zuba, Galileo yishwe n’abayobozi ba Kiliziya bamuziza ko avuze ko isi izenguruka izuba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Papa Francis agaragaje gushyigikira ko irema ritabayeho nyuma ya Papa Pius XII wabaye uwa mbere ushyigikiye ihame rya Big Bang, mu mwaka wa 1996 Papa John Paul II we yatangaje ko ahubwo abatemera Evolusiyo bari mu mwijima kuko ngo ibyo Bibiliya yigisha bitagaragaza ibumenyetso.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *