Umuhanzi Wizkid wo muri Nigeria arahigishwa uruhindu n’ubutabera bwo muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Muri iki cyumweru dusoza nibwo urukiko rukuru rwa Kampala muri Uganda rwasabye Polisi mpuzamahanga guta muri yombi umuhanzi Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi ku izina rwa Wizkid ukomoka mu gihugu cya Nigeria kubera ibyaha ashinjwa by’ubwambuzi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iri bwiriza ryatanzwe ku wagatanu w’iki cyumweru ubwo urukiko rwagarukaga ku kirego cy’uyu muganzi wagombaga gukorera igitaramo ku itariki ya 3 uku kwezi muri Uganda ntagikore kandi yamaze kwishyuza amafaranga no kugeza ubu akaba akomeje kubura. Iki cyaha akaba aricyo ubushinjacyaha bwa Uganda bigereranya na Forode ndetse n’ubutekamutwe.
Uru rukiko rwa Uganda rwasabye ko uyu muhanzi agomba kuba yabonetse mbere y’ukwezi kwa mbere 2017 ku girango akurikiranwe ku byaha aregwa.
Uyu musore hamwe n’umuyobozi we Mr Sunday bashinjwa gushakira indonke mu bafana mu buryo butemewe bityo bakaba bari guhigwa bukware uko ari babiri.
Umuyobozi w’uyu muhanzi Mr Sunday ashinjwa kwiba amafaranga atagira ingano muri Uganda mu bitaramo biheruka, kuko ngo guhera ku itariki ya 29 Kanama 2016 kugeza mu Kwakira hari Televiziyo yo muri Uganda yamuhaye kontaro yo kujyabakorana ibiganiro, Nyuma yo guhabwa amafaranga yoze azifashisha asaga ibihumbi 68 by’Amadolari y’Amerika agahita abacika.
Naho umuhanzi Wizkid ashinjwa amafaranga asaga ibihumbi 300 yari yatangiwe na za televiziyo zo muri Uganda mu rwego rwo kuba bamutegurira hoteli azabamo yaje mu gitaramo, kwamamaza n’ibindi bitandukanye mu gihe abaturage bari bamaze gutanga asaga ibihumbi 25 by’idolari bagura amatike azabinjiza mu gitaramo yarangiza ntaze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urukiko rwa Kampala ruvuga ko usibye kwangiza izina ry’uyu muhanzi, kwica izina rya televiziyo zamwamamaje byanasenye urwego abaturage ba Uganda bari bagezeho mu gukunda umuziki.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *