Umuvugizi w’inama y’igihugu ishinzwe kubahiriza no gushyira mu bikorwa amasezerano y’Arusha n’andi mategeko mu Burundi, Pancrace Cimpaye yatangaje ko ibyo Benjamin Mkapa wagizwe umuhuza w’impande zihanganye aherutse gutangaza ngo ni ukwica bwa kabiri Mwalimu Nyerere na Nelson Mandela, uyu mugabo kandi yemeza ko mu gihugu akomokamo cy’u Burundi nta butabera bwigenga buharangwa .
Cimpaye yabitangaje mu kiganiro Imvo n’imvano ubwo yabazwaga uko CNARED yakiriye umuhuza Mkapa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu Mkapa yanzwe n’abatavuga rumwe na Nkurunziza bamuziza ko yemeje ko Nkurunziza akwiye kuyobokwa nka perezida watowe mu Burundi ubwo yagiraga ati “Ntabushobozi mfite bwo kwemeza ko Nkurunziza ari we Perezida w’u Burundi, habayeho amatora ndetse imanza ziyarwanya zarabaye ahantu hose, umuryango wa EAC wemeje ko amatora yabaye mu mucyo, abavuga rero ko ari njyewe uri guha leta ubwo bubasha barimo barata umutwe, mugende muvuge ko ari njwewe wabatumye, barimo barata umutwe.”
Mkapa kandi ahereye ku kuba abanyamahanga baza mu Burundi bareba Nkurunziza gusa ndetse no kuba abakuru b’ibihugu byo mu mahanga bajya bohereza intumwa zabo bakagira ubutumwa bagenera Nkurunziza ngo asanga iki ari ikimenyetso ko n’amahanga yemera Nkurunziza nka Perezida w’u Burundi.
Kuri iki CNARED ivugirwa na Cimpaye yagize ati “Na Hitler abakuru b’ibihugu by’Ubudage bajyaga kumureba ariko amaraso yabaga ari kumena n’abantu batabarika yabaga ari kwica ntibyabuzaga ko amahanga ibyihanangiriza, Nkurunziza yihaye ubutegetsi ku ngufu, manda ye yararangiye.”
Agaruka ku kuba ubutabera bwo mu Burundi ari Baringa, Cimpaye yagize ati “Abica abantu mu gihugu n’abirirwa babafata babarenganya abo bose ubwo bucamanza burebera ni bucamanza nyabaki? Ubwo bucamanza bucira inkonda, sinibaza ko ubu twajya impaka ku kuba manda ya gatatu yemewe cyangwa itemewe mu Burundi, nushaka kubimenya uzahamagare Sylvestre wahoze ari icyegera cy’umukuru w’igihugu azakubwira uburya hakoreshejwe igitugu, iterabwoba, ubwicanyi kugirango bemeze Pierre Nkurunziza”
Akomeza agira ati “ Ibyo rero sintekereza ko Mkapa atabizi, none urukiko rw’Afurika rwemeje ko Nkurunziza ari we perezida ruruta urw’ikirenga bafatiye imbunda ku ijosi ngo rubyemeze?, Ibyo Mkapa yavuze ni nko kongera kwica mwalimu Julius Nyerere wahagarikiye amasezerano y’Arusha, ni nko kongera kwica Nelson Mandela wahagarariye ayo masezerano”
Mkapa wari wubashwe agashingwa guhuza Abarundi mu bibazo bwa politiki barimo yashoje ibiganiro avumirwa ku gahera n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza, Pancras avuga ko ahari Mkapa yaba yaragize ingorane zigatuma ahindura imvugo ntabe akiri umuhuza agasigara abogamiye ku ruhande rwa Nkurunziza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Willy Nyamitwe nk’umuvugizi wa perezida Nkurunziza we yamaganiye kure ibitangazwa n’umuvugizi wa CNARED avuga ko iryo huriro ritari ryanatumirwa na rimwe mu biganiro by’ubuhuza.
Nyamitwe yagize ati “ Icyambere, urumva ko Pancras avugira ikintu kitwa CNARED, icyo CNARED muri ibyo biganiro bihuza Abarundi ntikirimo, nta munsi numwe barigera babatumira nka CNARED yaba mu biganiro bibera mu Burundi cyangwa ibibera hanze,”
Gusa n’ubwo Nyamitwe avuga ibi hari abantu bo muri iri huriro CNARED benshi bitabira bene ibyo biganiro n’ubwo babyitabira nk’abahagarariye amashyaka ariko ntibikuraho ko ibitekerezo batanga ari ibyo baba bakuye mu ihuriro CNARED.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


